Andi Makuru

Umurwayi wa mbere w’ubushita bukaze mpox yagaragaye hanze ya Africa

Urwego rushinzwe ubuzima muri Sweden/Suède rwatangaje ko rwabonye umuntu ufite ubu bwoko bukaze kurushaho bw’ubushita bw’inkende (mpox) muri iki gihugu.

Uyu ni we muntu wa mbere ubonetseho ubu bwoko bushya bwa mpox hanze ya Africa, yayanduye mu gihe yari muri kimwe mu bihugu bya Africa birimo iyi ndwara iterwa na virus ya Clade 1, nk’uko iki kigo kibivuga.

Aya makuru atangajwe mu gihe ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, OMS, ritangaje ko iki kiza cy’ubushita bw’inkende kiganje muri Africa nk’ikibazo cyihutirwa ku magara y’abantu ku rwego mpuzamahanga.

Nibura abantu 450 bishwe n’iyi ndwara igitangira muri DR Congo mbere y’uko ikwira mu bihugu bitandukanye bya Africa yo hagati n’iburasirazuba.

Olivia Wigzell ukuriye ikigo cy’ubuzima cya Sweden yavuze ko uwo muntu wanduye yari yabanje kurwarira mu karere k’umurwa mukuru Stockholm, gusa ko kuba arimo kuvurirwa muri iki gihugu bidateye inkeke ku baturage bose bacyo.

Olivia yabwiye abanyamakuru ati: “Uwo muntu yanduye ubwo yari mu gace kamwe muri Africa aho iyi ndwara ya mpox Clade 1 ari ikiza”.

Ubushita bw’inkende bwandurira mu gukoranaho bya hafi, nko mu mibonano mpuzabitsina, gukoranaho k’uruhu cyangwa guhumeka mwegeranye n’uwanduye.

Itera ibimenyetso birimo umuriro, ubushita no kwishimagura kandi ishobora kwica, aho bane mu 100 bashobora kwicwa na yo. Isanzwe iboneka mu karere k’amashyamba y’inzitane mu burengerazuba no hagati muri Africa aho iboneka buri mwaka.

Muri iki gihe hari amoko atandukanye ya virus ya mpox yateye icya rimwe, ariko atizwa umurindi ahanini n’ubwoko bwa Clade 1b, bukaze kandi bwandura vuba, bwabonetse umwaka ushize muri Nzeri(9).

Hari amoko abiri ya Clade 1 kandi iyabonetse muri Sweden ni Clade 1b.

Kuva Clade 1b yaboneka bwa mbere muri DR Congo nyuma yabonetse no mu bihugu bituranyi nk’u Burundi, Rwanda na Uganda ndetse na Kenya.

Naho Clade 2 yigeze kuba ikibazo cyihutirwa ku buzima mu 2022, ariko yari yoroheje, muri Sweden bayibonyeho abantu 300.

Bimwe mubyo OMS ishishikariza abantu kumenya kuri mpox

OMS ishami ry’i Burayi, ivuga ko irimo kuvugana n’abashinzwe ubuzima muri Sweden ku “uburyo bwiza bwo kwita kuri uyu murwayi wa mbere ufite mpox Clade 1b” muri icyo gihugu.

Isaba ibindi bihugu kwihutira gutanga amakuru byihuse nka Sweden, kuko hashobora kuboneka “ubundi bwandu bwa Clade 1 mu karere k’Uburayi mu minsi n’ibyumweru biri imbere”.

Dr Jonas Albarnaz, inzobere muri virusi za pox wo ku kigo Pirbright Institute, avuga ko kuba hanonetse umuntu wa mbere ufite buriya bwoko bwa virus hanze ya Africa bivuze ko gukwira kwayo “gushobora kuba kunini kurusha uko twari tubizi ejo”.

Dr Brian Ferguson, Associate Professor mu ishami ryiga ku kwirinda k’umubiri muri University of Cambridge yemeza ko aya makuru “ateye inkeke” ariko adatunguranye akurikije gukwirakwira gukomeye kwabonetse muri Africa.

OMS yizeye ko kuba iherutse gutangaza ubu bushita bw’inkende nk’ikibazo kireba isi bizatuma habaho gufasha uduce tugeramiwe kurusha utundi.

Hari inkingo z’ubu burwayi, ziterwa abantu bageramiwe cyane cyangwa abakoranyeho n’abanduye, ariko inzobere zivuga ko izihari kugeza ubu ari nke.

Nubwo inzego z’ubuvuzi muri Sweden n’i Burayi ziteye imbere, Dr Ferguson avuga ko mpox ishobora gukwirakwirayo vuba vuba kimwe n’ahandi kuko “ubu nta buryo bari barashyizeho bwo guhagarika mpox”.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button