Andi Makuru

Abakuru b’ibihugu bya SADC bashimye ONU ku gufasha ingabo zabyo muri DR Congo

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) yashimye umuhate w’Ubumwe bwa Afurika na ONU mu kureba “uburyo butandukanye bwo gufasha” ingabo z’uwo muryango zoherejwe muri DR Congo.

Ingabo za SADC zavuye muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze mu burasirazuba bwa DR Congo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha ingabo za leta guhagarika inyeshyamba za M23, ONU ivuga ko zifashwa na leta y’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi katoye kemera guha ubufasha bwa tekinike n’ibikoresho ingabo za SADC ziri muri DR Congo mu butumwa bwazo bwiswe SAMIDRC, nubwo intumwa z’u Rwanda zanenze iyo ngingo zivuga ko yemejwe ishobora gutera intambara mu karere k‘ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yateraniye i Harare muri Zimbabwe mu mpera z’icyumweru gishize, yashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka amahoro kuri iki kibazo, no kuba umuhate we ubu waragejeje ku kumvikana agahenge kumvikanywe n’abategetsi ba DRC n’u Rwanda.

Lourenço yabwiye iyi nama ko yiteze ko ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda na DR Congo bizakomeza tariki 20 z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’uko ahaye impande zombi umushinga w’uko bagera ku mahoro arambye.

Lourenço asubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ko yabwiye iyi nama ati: “Angola, nk’umuhuza, yahaye u Rwanda na DR Congo inyandiko (draft) y’umushinga w’amahoro urimo gusuzumwa n’ibihugu byombi kandi uzaganirwaho hagati y’intumwa zo ku rwego rwa minisitiri za DRC n’u Rwanda tariki 20 Kanama”.

Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu 16

Mu bindi inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yemeje, harimo gusoza kumugaragaro ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique no gushima ibihugu byatanze ingabo n’ibikoresho muri ubwo butumwa bwari bugamije kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

Muri iyo ntara hari kandi ingabo z’u Rwanda, zo ziriyo ku masezerano hagati ya leta za Maputo na Kigali.

Iyi nama kandi yasezeyeho perezida Filipe Nyusi wa Mozambique uzasoza manda ye nyuma y’amatora yo mu Ukwakira(10) uyu mwaka muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu bigize SADC batoye Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe kuba umukuru mushya w’uyu muryango kuri manda basimburanaho buri mwaka, umwaka utaha akazasimburwa na Andry Rajoelina wa Madagascar.

Abakuru b’ibihugu bitatu mu bigize SADC nibo bonyine batitabiriye inama y’uyu mwaka, abo ni Hakainde Hichilema wa Zambia, Azali Assoumani w’ibirwa bya Comoros na Roopun Prithvirajsing w’ibirwa bya Mauritius.

SADC igizwe n’ibihugu 16 byo muri Afurika yo mu majyepfo, intego zayo zirimo; iterambere ry’ubukungu, biciye mu bufatanye, imiyoborere myiza, umutekano n’amahoro arambye.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button