Andi MakuruUbutabera

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda rwatangije umubano n’urwo muri Cameroun

Ubufatanye mu gusangira ubumenyi n’amakuru ku mikorere y’umwuga w’Ubuhesha bw’inkiko ni kimwe mu mapfundo ahambiriye ubufatanye bwavutse kuri uyu wa 20 Kanama 2024, i Kigali, ubwo Me Gisele Renee Mbela Perezidante wa Chambre Regionale des Huissiers du Littoral muri Cameroun yemeranyaga na Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, Me NIYONKURU Jean Aimé gutangiza umubano ugamije imikoranire iganisha ku guteza imbere umwuga wabo ku mpande zombi.

Ni ibiganiro byabereye kuri Christus i Remera, mu munsi wa mbere w’Uruzinduko rw’iminsi 7 Abahesha b’Inkiko bo muri Cameroun bari kugirira mu Rwanda. Zimwe mu ntego z’uru ruzinduko harimo kwigira ku mikorere y’inzego z’ubutabera mu Rwanda cyane cyane Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ndetse no kwiga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutaga ubutabera mu Rwanda.

Me NIYONKURU Jean Aimé Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, yagaragaje ko uru ruzinduko rugaragaza ko ubufatanye n’imikorere hagati y’abanyafurika bishobora kubyara umusaruro ufatika atari mu butabera gusa ahubwo no mu bindi. Yanashimangiye kandi ko impande zombi zizagira byinshi zungurana mu gihe uruzinduko rugikomeje ndetse asezeranya abashyitsi baturutse muri Cameroun ko ubufatanye butangijwe n’uru rugendo atari ubw’igihe gito.

Me Gisele Renee Mbela uyoboye itsinda ry’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga baturutse i Douara muri Cameroun yatangaje ko yishimiye uko bakiriwe na bagenzi babo ndetse yemeza ko hari itandukaniro rinini mu mikorere y’inganga zombi bityo ko bitanga amahirwe menshi yo kwigira byinshi ku Rugaga rwo mu Rwanda. Yanaboneyeho gutumira Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bo mu Rwanda mu ruzinduko i Douara kugira ngo nabo basangizwe byinshi ku mikorere y’Urugaga rwabo.

Me Gisele Mbela Presidente de la chambre regionale des Huissier du Rittoral asobanura imikorere yabo
Perezida w’urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda Me NIYONKURU Jean Aimé yahaye ikaze itsinda ry’Abahesha b’Inkiko bo muri Cameroun abizeza ubufatanye burambye
Bamwe mu bahesha b’inkiko b’Umwuga bahagarariye abandi bishimiye kuganira na bagenzi babo bo muri Cameroun bungurana ibitekerezo
Abahesha b’Inkiko bahagarariye abandi muri Nyobozi n’Abahagarariye abandi mu turere bakoreramo bitabiriye kwakira bagenzi babo bavuye muri Douara
Nyuma yo gusangira ubumenyi ku mikorere y’ingaga zombi (Rwanda&Cameroun) hafashwe ifoto rusange

Inkuru bijyanye

Back to top button