Andi Makuru

Abakosora ibizamini bya Leta babangamiwe n’imyandikire y’abarangiza amashuri abanza

Abakosora ibizamini bya Leta baratangaza ko babangamiwe n’imyandikire y’abanyeshuri barangiza amashuri abanza bandika nabi ku buryo inyuguti nyinsi ziba zisa izindi zireshya bikagorana rimwe na rimwe gusobanukirwa n’ibyo umunyeshuri aba yanditse.

Abakosora ibizamini bavuga ko kugira ngo umunyeshuri abashe kwandika neza ku buryo ibyo yanditse bitanga ubusobanuro, byaba byiza hasubijweho uburyo bwakoreshwaga mbere bwo kwiga kwandika inyuguti hifashishijwe imbaho cyangwa amakayi y’imirongo, kuko usanga ababyeyi batakibyitaho.

Ni icyifuzo gitanzwe mu gihe umwaka w’amashuri 2024-2025 usigaje iminsi mike ngo utangire, abakosoye ibizamini bakifuza ko hashyirwa imbaraga mu guhindura imyigishirize y’imyandikire y’inyuguti kuko byafasha abana kuzamuka bazi kwandika neza.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye wari witabiriye igikorwa cyo gukosora ibizamini by’Ikinyarwanda, aherutse kugaragariza Minisitiri w’Uburezi ko mu gihe cy’ikosora bahuye n’imbogamizi ikomeye yo kuba abanyeshuri barangije amashuri abanza, batazi kwandika ngo batandukanye inyuguti ndende n’into kandi imyandikire iba ifite aho ihurira n’igisubizo.

Agira ati, “Urebye imyandikire twahuye nayo, ugasanga n, d, l, m, n, y z n’izindi nyuguri zirareshya kuko umwana yigiye mu ikayi y’utuzu, icyo gihe ntumenya icyo yanditse turifuza ko bayasubira nk’uko byahoze hagashyirwaho amabwiriza amwe y’uko umunyeshuri wo mu myaka ya mbere y’amashuri abanza yiga kwandika mu ikayi y’uturongo, twazaba tumufashije rwose”.

Undi mwarimu nawe ati, “Urumva ko iyo umwarimu ukosora atabasha gutandukanya inyuguti atamenya icyo umwana yashakaga kwandika icyo gihe akaba abuze amanota kubera imyandikire, habeho uburyo buvuguruye bwo kwigisha inyuguti mu mashuri y’abana mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu nibwo azazamuka azi kwandika neza”.

Haracyekwa abarimu batize uburezi mu myandikire idahwitse y’abana

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basaba ko gahunda yo kwigisha kwandika inyuguti yahera mu barimu biga uburezi, kugira ngo aho bari bahagarariye abandi bajye bakomeza kwibutsa n’abatarize uburezi ko ari ngombwa kwita ku myandikire kuko bishoboka n’abo batize uburezi baba bagira uruhare mu myandikiye mibi.

Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri basaba ko ibigo byigisha uburezi byakorerwa ubugenzuzi niba koko abarangizamo bazi nabo kwandika neza, hagakurikiraho guha amahugurwa abatarize uburezi basigaye binjizwamo.

Umwe agira ati, “Niba utarize uburezi ni ukuvuga ko udasobanukiwe n’uko umwana akwiye gukura yandika neza, kuko nawe hari igihe waba warazamutse utazi kwandika neza urumva ko ntawatanga icyo adafite”.

Minisitiri w’Uburezi twagirayezu Gaspard avuga ko muri rusange uburezi bw’umwana wiga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu bukwiye kwitabwaho kuko niho apfira, kuko iyo azamutse atazi kwandika arabikurana kandi ntiyameya ubwenge atazi kwandika, ntiyamenya gusoma atazi kandika.

Asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri nk’abahagarariye uburezi kuba intangarugero mu gufasha abarimu kunoza imyigisihirize y’ururimi gakondo kuko ari rwo abana baheraho bamenya izindi ndimi.

Agira ati, “Mbere na mbere ni mwe ibyo byose bireba niba hakiboneka amakosa ni mwe mukwiye kuyakosora, naho ibyo gushaka uburyo rusange bwo kwigishamo imyandikire ni byo tuzakomeza kubiganiraho”.

Minisiteri y’Uburezi itaganya ko nibura umunyeshuri wo mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu akwiye kuba yiga mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo bagihereho biga kucyandika bityo bazabashe no kumenya neza izindi ndimi.

KT

Inkuru bijyanye

Back to top button