Andi MakuruUbutabera

Charles Onana n’umuzungu wamusohoreye igitabo batangiye kuburanishwa i Paris

Guhera kuri uyu wa Mbere i Paris mu Bufaransa, hatangiye urubanza rw’Umunya-Cameroun Charles Onana aregwamo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa rwaraye rutanguye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamwo umwanditsi w’ibitabo Charles Onana uregwa guhakana jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Onana, ufite ubwenegihugu bwa Cameroun n’Ubufaransa, arareganwa n’Umufaransa Damien Sirieix uyoboye inzu yo gusohora ibitabo yitwa “l’Artilleur”, akaba ari nawe ufasha Onana gusohora ibitabo.

Onana arashinjwa kubiba urwango rushingiye ku guhakana genoside yo mu Rwanda abicishe mu gitabo yasohoye cy’impapuro zirenga 600 yise “Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise: Quand les archives parlent”.

Ni igitabo yasohoye ku wa 30 Ukwakira mu mwaka wa 2019.

Charles Onana yananditse ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubanza rwe kandi ruzagaragaramo abatangabuhamya batandukanye barimo n’abasirikare nka Général La Fourcade, wari umuyobozi wa Operation Turquoise.

Iki cyaha Charles Onana aregwa gishingiye ku byo yanditse mu gitabo cye cyasohotse muri 2019, kigaruka ku bikorwa bya Operation Turquoise.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Tout un Monde’ cya Televiziyo yitwa LCI mu kwezi kwa 10 muri 2019, Charles Onana yavuze ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yigeze ibaho, yongeraho ko nta n’indi Jenoside yabayeho hagati y’1900 kugeza mu 1994.

Charles Onana na Damien Sirieix barezwe n’amashirahamwe arindwi arwanya guhakana jenoside ari yo:

  • Collectif des parties civiles pour le Rwanda
  • IBUKA (ishami ryo mu Bufaransa)
  • Ligue internationale des droits de l’homme
  • Fédération internationale des droits de l’homme
  • Association de lutte contre le racisme et l’antisémitisme
  • Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa
  • N’ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu rya jenoside zabaye ku isi, Survie

Mu rubanza rwo ku wa mbere, umutekano wari ucunzwe bikomeye hanze n’imbere mu rubanza n’abapolisi b’Ubufaransa barenga 50 badahumbya  kubera ubwinshi bw’abantu bari baje kurukurikirana.

Nubwo abagera kuri 500 bari barukurikiranye abakomoka muri Republika ya Demokrasi ya Congo si bose babonye amahirwe yo kurukurikira.

Polisi y’Ubufaransa yemereye abatarenga 150 gukurikira urwo rubanza kubera icyumba cy’iburanisha cyabaye gito, abandi barekerwa hanze aho basimburanaga kwinjira buri uko iminota 30 yabaga ishize.

Muri urwo rubanza bake bemerewe kurukurikirana babanje kwakwa amatelefone n’ibyuma byose bifata amajwi n’amashusho, aho n’abanyamakuru bategetswe kuzimya amatelefone n’ibyuma bifata amajwi n’amashusho.

Perezida w’Urukiko asoma uduce turi mu gitabo cya Charles Onana aho yanditse yemeza ko nta mugambi wa jenoside wabayeho.

Ahandi naho akemeza ko amahanga yabeshywe na Leta ya FPR ko habaye jenoside kandi bazi neza ko itigeze iba, Perezida w’urukiko yibukije Charles Onana ko guhakana jenoside yabaye mu Rwanda yemejwe na ONU ari icyaha gihanwa n’amategeko yose yo ku isi.

Ushinjwa, Charles Onana, yaje guhabwa ijambo aho mu mwanya w’amasaha 2 yavuze ko abamushinja guhakana jenoside yo mu Rwanda bagamije kumubambisha kuko atari umunyarwanda ndetse akaba ntaho yahera ahakana jenoside kandi nta ruhande abogamiyeho.

Nyamara Charles Onana yemeje ko ari inshuti y’impirimbanyi Aimable Karasira n’umunyapolitike utavuga rumwe na leta y’Urwanda Déo Mushayidi basanzwe bafungiwe mu Rwanda.

Yagize ati: “Abatumye nandika ibitabo ni Déo Mushayidi na Aimable Karasira bose ni abatutsi kandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi, icyo bazizwa nuko bemera ko hariho ibyaha byakozwe na FPR n’irindi honyabwoko ryakorewe abahutu bo mu Rwanda.”

Charles Onana yakomeje yemeza ko igitabo yanditse ibirimo yabikuye mu byegeranyo by’abahanga banditse ku Rwanda, inyandiko z’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

Naho Damien Sirieix wamufashije gusohora igitabo, mu nzu ye yo gusohora ibitabo “l’Artilleur”, ahawe ijambo yahakanye ibyo aregwa byo gukwirakwiza inyandiko z’ibihuha bihakana jenoside abicishije mu gitabo cya Onana cyasohokeye mu icapiro rye.

Sirieix yisobanuye avuga ko we yakoze akazi ke ko gusohora ibitabo kandi abikorera abantu bose, abanje gusuzuma ko ibyanditswemo bifite ireme. Yasabye ko atakurikiranwa kubera ko yakoze akazi ke.

Bitegekanijwe ko iburanisha rizakomeza zikarangira ku wa gatanu hamaze kumvwa abatangabuhamya barenga 50 b’impande zose barimo abanditsi b’ibitabo ku Rwanda, abigisha muri za kaminuza, abatavuga rumwe na leta y’urwanda bahungiye ku mugabane w’uburayi, abarokotse jenoside n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikanarwanya jenoside.

Nyuma y’aho, inteko iburanisha iziherera aho biteganijwe ko ibizaruvamo nk’imyanzuro bizasomwa binatangazwe mu kwezi kumwe. 

Icyumba cy’iburanisha cyabaye gito ugereranyije n’abashakaga gukurikirana urubanza

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button