Andi Makuru

RDF irahakana ibirego byo gufata abagore ku ngufu muri Centrafrique

Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye ibirego byo gusambanya abagore ku ngufu bishinjwa abasirikare bacyo bari mu butumwa muri Centrafrique, kivuga ko abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa barangwa “n’ikinyabupfura” no “kurinda no kubaha abantu basanze”.

Ikinyamakuru The New Humanitarian ku wa gatatu cyatangaje inkuru y’uburyo abagore n’abakobwa muri Centrafrique “bakomeje kwangirizwa ubuzima” bakorerwa ihohotera rishingiye ku gutsina n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, kandi benshi batavuga ibyo bakorewe “kubera gutinya kwihorera” cyangwa “kutamenya uwo babwira”.

Abagore bagera kuri bane barashinja abasirikare b’u Rwanda bagera kuri batandatu, babiri muri bo bari muri iki gihugu ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, abandi mu butumwa bwa ONU buzwi nka MINUSCA.

Ububiko bw’amakuru ya ONU bwerekana ko kuva mu 2015 habaruwe ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byarezwe ingabo za ONU muri Centrafrique zirenga 730.

Mu bashinjwa ibyo bikorwa harimo ingabo z’u Rwanda, iz’u Burundi, n’iza Zambia, ziri mu butumwa buzwi nka MINUSCA, ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba Wagner Group bariyo mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu, nk’uko The New Humanitarian ibivuga.

Mu itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye ibirego by’abagore batatu bavugwa mu nkuru ya The New Humanitarian.

Umuvugizi wa MINUSCA yavuze ko ubu butumwa bwashyize “imbaraga nyinshi” mu gukangurira abakorewe ibyo byaha kubivuga, kandi biyemeje guha ababikorewe ubufasha bw’ubuvuzi, ubuzima bwo mu mutwe, no mu nzira z’amategeko, nk’uko The New Humanitarian ibivuga.

Iki kinyamakuru kivuga inkuru ya Jeanne, umucuruzi w’imbuto n’imboga, uvuga ko umwaka ushize yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’u Rwanda wamutumiye mu kigo cyabo i Bangui ngo babare amafaranga amurimo nyuma yo kumugurira ibyo acuruza. Jeanne avuga ko uyu yashyize ‘grenade’ ku meza akamubwira ngo “ni igitsina cyangwa urupfu”.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibigo by’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique bitemerera kwinjira abasivile bataje mu buryo buzwi, “bityo nta guhohotera umusivile kwaba kwarabaye muri icyo kigo”.

Grace w’imyaka 28 wo mu gace ka Paoua mu majyaruguru ya Centrafrique yabwiye The New Humanitarian ko ku munsi wa Saint-Valentin umwaka ushize yahawe icyo kunywa n’abasirikare bane b’u Rwanda, maze agata ubwenge. Avuga ko nyuma y’amasaha atatu yakangutse agasanga hagati y’amaguru ye hari intanga.

Grace avuga ko ibyo byatumye umugabo we amushinja ko ari we wabyiteye, kandi ko abaturanyi be bamwise “umugore w’Abanyarwanda”. Avuga ko ibyo byamuviriyemo kuva i Paoua n’abana be agasanga nyina i Bangui.

Uyu asubirwamo n’iki kinyamakuru avuga ngo: “Bavuga ko bari hano kuturinda, ariko murabona ibyo barimo gukora”.

Ku bivugwa na Grace w’i Paoua, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko “nta musirikare uri mu butumwa bw’amahoro w’u Rwanda wigeze yoherezwa muri ako karere, bityo iki kirego nta shingiro gifite”.

Iki gisirikare kandi gihakana ibivugwa n’abandi bagore babiri b’ahitwa Ndassima, aho MINUSCA idafite ikigo, bavuga ko bafashwe ku ngufu n’abasirikare b’u Rwanda “bashobora kuba bari bariyo mu bufatanye bundi bw’ibihugu byombi”.

U Rwanda rufite ingabo z’ibyiciro bibiri muri Centrafrique; iziriyo mu butumwa bwa MINUSCA n’iziriyo mu masezerano yo gutabarana yasinywe hagati ya Kigali na Bangui mu mpera za 2019, aya yatumye ingabo z’u Rwanda zirengera ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra bwari busumbirijwe n’inyeshyamba zari zikuriwe n’uwahoze ari perezida François Bozizé.

Ku birego by’abagore b’i Ndassima, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko nta basirikare bacyo bigeze boherezwa aho hantu yaba abo mu mazerano y’ibihugu cyangwa abo muri MINUSCA, bityo ko ibyo baregwa ntabyabayeho.

The New Humanitarian ivuga ko imiryango itegamiye kuri leta n’abanyamategeko muri Centrafrique, banenga uburyo abashinjwa ibi birego batabasha gukurikiranwa kuko baba bagengwa n’amategeko yo mu bihugu baturukamo.

ONU ivuga ko kuva mu 2015 ingabo 734 ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA zarezwe ihohotera n’abantu 709, ariko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibi birego ntibirakurikiranwa nyuma y’imyaka myinshi.

ONU ivuga kandi ko ingabo 69 gusa zari muri ubwo butumwa ari zo zafunzwe n’ibihugu byazo, nubwo idatanga amakuru arambuye ku bihano bahawe, abandi mu bahanwe ngo birukanwe gusa mu gisirikare.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button