Andi MakuruUbutabera

Nyagatare: Abarimo Umuhesha w’inkiko n’umwanditsi w’urukiko batawe muri yombi bashinjwa ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 yatangarije IGIHE ko bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Dr Murangira yasobanuye kandi ko uru rwego rwafunze abandi bakekwaho kuba abafatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya: Mukadusabe Marcelline, Mukeshimana Séraphine na Ntuyenabo.

Abakekwa bafungiwe kuri sitasiyo za RIB za Gatunda na Rwezamenyo mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha byakozwe bite?

Dr Murangira yasobanuye ko Mwiseneza yahamagaye Ntuyenabo usanzwe ari inshuti y’uwitwa Hagumubuzima Jean Claude, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, amusaba kumuha 3.000.000 Frw kugira ngo afunguze iyo nshuti kuko igihano kiyitegereje kiremereye.

Yavuze ko Ntuyenabo yegereye umugore wa Hagumubuzima, amusaba aya mafaranga, amaze kuyamuha na we ayaha Mwiseneza kugira ngo afungurwe.

Mabondo we ngo yakoreshaga Mukadusabe, akamujyanira abantu babaga bafite ababo bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, akababwira ko ari umwunganizi mu by’amategeko ndetse akabizeza ko azabafasha kubafunguza cyangwa kubunganira mu nkiko, yamara kubaca amafaranga akabura.

Yasobanuye ko abatanze amafaranga batunguwe no kubona ababo bakomeje gufungwa cyangwa nta mwunganizi bafite, kandi ko Mabondo na Mukadusabe bafashwe bamaze kwakira amafaranga arenga 1.600.000 Frw.

Dr Murangira yagize ati “Bamwe mu bo Mabondo na Mukadusabe babeshye harimo umugore wafashwe ku ngufu, bamubeshya ko bamwunganira bakaregera indishyi agahabwa arenga miliyoni imwe, ariko bamutegeka ko mbere y’uko bamwunganira agomba kubanza kwandika atanga imbabazi kuwa musambanyije akazijyana mu Bushinjacyaha”.

Ibyaha n’ibihano

Ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 iteganya ko uwahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, akatirwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko kitarenze 5.000.000 Frw.

Ingingo ya 281 y’iri tegeko iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, akatirwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’ukwezi ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’atarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Ingingo ya 84 y’iri tegeko yo iteganya ko uhamijwe uhamijwe ubufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Abaturage basabwe kugira amakenga

RIB yashimiye cyane abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa, ahubwo bagatanga amakuru ku bayibasaba, kugira ngo bakurikiranywe bahanwe.

Yasabye abaturage kutemerera abashaka kubashuka babizeza ibintu bidashoboka, nko kubabeshya ko babafunguriza ababo bakoze ibyaha mu gihe bakurikiranywe n’ubutabera.

Dr Murangira yavuze ko akenshi abantu bashukwa ari abafite ababo bakurikiranyweho ibyaha biremereye nko gusambanya abana, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibiyobyabwenge.

Yasabye abaturage kugira amakenga, kwizera ubutabera bw’u Rwanda no kwanga kugwa mu mutego wo kumva ko umuntu afungurwa ari uko yatanze amafaranga, bakajya batanga amakuru vuba kugira ngo abanyabyaha bafatwe, bakurikiranwe.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button