RDF yemeje ko abanyarwanda 5 bishwe n’amasasu FARDC yarashe mu Rwanda

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko abaturage batanu bo mu Karere ka Rubavu bishwe n’amasasu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi hafi 30 barakomereka.
Aba baturage bitabye Imana kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje guhanganira n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Goma, hafi y’umujyi wa Rubavu.
Amakuru aturuka i Rubavu ahamya ko hari amasasu yarashwe n’abarimo abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda na FARDC, arimo ayapfubijwe hakoreshejwe ubwirinzi bwa gisirikare.
Brig Gen Rwivanga yatangarije IGIHE ko kugeza ubu, abamaze kwitaba Imana ari batanu, kandi ko hari abakomeretse bakabakaba 30.
Ati “Baragenda biyongera. Abapfuye ni batanu, ni bo bemejwe ariko hari abakomerewe hafi 30. Ariko ni ugutera ibisasu. Urebye bihebye, bagenda bahunga, baragenda bashinga utubunda twabo, bakarasa buhumyi mu Rwanda, batagambiriye ingabo ahubwo bagambiriye abaturage.”
Brig Gen Rwivanga yatangaje ko bitewe n’ubwirinzi bwa gisirikare u Rwanda rwashyize ku mupaka, ingabo z’u Rwanda ziri gusubiza aho imbunda ziri kurasira muri RDC kugira ngo zitangiza byinshi.
Ati “Ariko ntabwo ari ibitero bitaziguye ku birindiro, ni ingamba z’ubwirinzi; kugabanya ingaruka z’ibyo bibunda ku baturage. Urebye [RDF] barasa aho izo mbunda ziri gusa.”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasabye abaturage kudahangayika, abizeza ko barakomeza kurindirwa umutekano nk’uko bisanzwe.
Igihe