Andi Makuru

Kigali: Bisi yagonze imodoka ebyiri na moto

Bisi ya Yutong yari ivanye abagenzi i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yagongeye imodoka nto mu murenge wa Gitega, bamwe barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu ma Saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2025. Abayibonye basobanuye ko bisi yagonze imodoka ya Toyota Hilux yavaga mu kindi cyerekezo, Hilux na yo igongwa na Corolla yari inyuma yayo.

Ababonye iyi mpanuka basobanuye ko bisi ijya kugonga Hilux, yabanje guhunga umumotari wari imbere yayo. Umumotari n’uwo yari atwaye baguye hasi, bakomereka byoroheje.

Umwe muri bo ati “Yashakaga gukatira umumotari, igiye hepfo ihura n’izi ngizi, na zo zirayigarura, ni ko gushaka inzira hariya.”

Abapolisi bageze ahabereye impanuka, bakata Hilux bakoresheje ibyuma byabigenewe, bakuramo umushoferi wari wahezemo, bigaragara ko yakomeretse bikomeye.

Uyu mushoferi yabanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa ku bitaro.

Kugeza ubu ntabwo umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka uramenyekana.

Imbangukiragutabara ebyiri ni zo zatwaye abakomeretse

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button