Andi Makuru

Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ mu 2024

Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.

Ibi ni ibyasohotse muri raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024, igaragaza ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi.

RDB yagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo rwakomeje gutera imbere mu 2024, aho u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni 1,36, rwakiriye ibirori n’inama birenga 115 byitabiriwe n’abarenga 52.315 bo hirya no hino ku Isi. Ubukerarugendo bushingiye ku nama, bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 84,8$.

Ku bijyanye n’ishoramari, iyi raporo igaragaza ko mu 2024, u Rwanda rwabonye abiyemeje kurushoramo imari batandukanye y’agera kuri miliyari 3,2$, bisobanuye inyongera ya 32,4% ugereranyije na miliyari 2,4$ RDB yari yihaye nk’intego muri uwo mwaka.

Raporo ikomeza igira iti “Iri shoramari biteganyijwe ko rizatanga imirimo igera kuri 51.635. Iryo shoramari riri ahanini mu nzego zirimo inganda, ingufu z’isubira, ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, ndetse n’ubucukuzi, ibizafasha u Rwanda kugira iterambere ry’ubukungu rirambye.”

Ku bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga, raporo ya RDB igaragaza ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kageze kuri miliyari 4,2$, bisobanuye izamuka rya 22% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Raporo igaragaza ko iryo zamuka ryatewe ahanini n’isoko rinini u Rwanda rwabonye mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Luxembourg, ndetse n’izamuka rya 33% ku bwikorezi bw’imizigo bukorwa binyuze muri RwandAir.

Iyi raporo igaragaza ko “RDB yafashije sosiyete zirenga 240 kubasha kugera ku isoko ryo mu Karere na mpuzamahanga…binyuze mu mahugurwa, gufasha kubona ibyangombwa, gutegura ikoranabuhanga rifasha mu bucuruzi, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe ibikenewe byose ngo bahangane ku isoko mpuzamahanga ndetse bongere aho bageza ibicuruzwa byabo.”

Iri terambere mu rwego rw’ishoramari mu Rwanda ryatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika ndetse no ku mwanya wa 19 ku Isi, muri raporo ya Banki y’Isi ya B-READY, igaragaza uburyo ibihugu byorohereza ishoramari no kubikoreramo ubucuruzi.

Mu 2025, RDB ifite intego yo gukomeza kuzamura inzego zitandukanye, aho iteganya ko ishoramari rizagera kuri miliyari 3$, ubukerarugendo bukinjiza arenga miliyoni 700$.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko RDB ifite intego yo gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda no kugira uruhare mu cyerekezo cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).

Ati “Intego yacu ni ugukomeza kongera itangwa rya serivisi, gukomeza kwagura ibyanya by’inganda, ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga. Izi ngamba zizatuma tworohereza guhanga udushya, kwihangira imirimo, ndetse no gukomeza korohereza ikorwa ry’ishoramari.”

Yakomeje agaragaza ko mu bindi bizagira uruhare runini birimo ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzakira ibirori bikomeye, birimo Kwita Izina ku nshuro ya 20, ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare, izaba ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button