Umusirikare yatawe muri yombi “akekwaho gukora igikorwa kigayitse”

Umugabo usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu baturage ni uko umusirikare wa RDF utuye mu murenge wa Musheri yishe umugore we urupfu rw’agashinyaguro. Uwaduhaye amakuru avuga ko uwo musirikare ngo yavuye mu butumwa bw’akazi ababyeyi be bakamubwira ko “umugore we atitwara neza”.
Visi Mayor ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague yabwiye UMUSEKE ko buriya bwicanyi bwabereye mu mudugudu w’Umunini, akagari ka Rugarama mu murenge wa Musheri ku wa Gatanu tariki 22 Kanama, 2025.
Yavuze ko uwo mugabo witwa Maniragena Simon w’imyaka 29 byagaragaye ko yishe umugore we Gisubizo Liliane w’imyaka 21 mu ijoro ryo ku wa Gatanu.
Matsiko Gonzague yagize ati “Aho twabimenyeye Maniragena yarafashwe ashyikirizwa inzego zibishinzwe z’Ubugenzacyaha arimo arakurikiranwa. Kugeza ubu iperereza riracyakorwa na we arimo kubazwa, ntiharamenyekana ibikoresho yakoresheje yica nyakwigendera.”
Umuyobozi avuga ko atahamya ko uriya muryango wabanaga mu makimbirana kuko bigikurikiranwa, akavuga ko kugira ngo habe ikintu nka kiriya haba hari amakimbirane ariko bagikurikirana icyo ayo makimbirane yari ashingiyeho.
Yavuze ko bagikurikirana niba bari bafitanye abana, kuko ngo aho basanze nyakwigendera nta bana bari bahari.
Ubu umutekano ngo umeze neza nyuma yo kuganiriza abaturage mu buryo bwo kubahumuriza, ndetse kandi ukekwaho gukora icyaha akaba yarafashwe.
Visi Mayor ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague yagize ati “Abaturage bafite amakuru y’uko byagenze. Ubundi ikibatera ubwoba ni igihe baba badafite amakuru. Ku kijyanye n’umutekano nta kibazo ubu gihari.”
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ipeti uriya musirikare afite. UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RDF ntibyadukundira.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro uriya ukekwaho kwica umugore we akimara gufatwa.
UMUSEKE.RW