Nyanza: Babiri bafunzwe bakekwaho kwica uwo bari batahanye ubukwe

Abasore babiri bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa mugenzi wabo bari batahanye ubukwe, bakagirana amakimbirane yavuyemo imirwano, nyuma bukeye bwaho agapfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari Karama, Umurenge wa Cyabakamyi, ho mu Karere ka Nyanza,ku wa 23 Kanama 2025.
Uyu nyakwigendera yahise ajya kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, maze bukeye ku wa 24 Kanama arapfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yihutiye kujya gufata abakekwaho kuba barakubise uwo mugenzi wabo, kugira ngo bakorweho iperereza.
Ati “Aba bashyirwaga mu majwi uko ari babiri polisi yaje kubafata, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo.”
CIP Kamanzi yakomeje asaba urubyiruko kwirinda urugomo urwo ari rwo rwose kuko rukunze kuvamo ibyaha birimo n’impfu.
igihe