Polisi yinjiye mu kibazo cy’umupolisi warashe 2 nawe akirasa

Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubugenzacyaha batangiye iperereza ku kibazo cy’Umupolisi wakoreraga akazi ke mu Karere ka Rutsiro warashe abaturage babiri bagakomereka, na we akirasa agapfa.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka ho mu Mudugudu wa Bikono.
Uyu mupolisi wari mu kazi, yarashe umukozi w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (Dasso) n’umuturage. Bivugwa ko mbere y’uko arasa abo baturage, abari bahari bababonye basa n’abari kugirana impaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamirije IGIHE aya makuru.
Ati “Ni byo koko umupolisi yarashe abantu babiri barakomereka (umuturage umwe na Dasso) hanyuma na we arirasa arapfa. Iperereza ku cyabimuteye ryahise ritangira.”
Yakomeje avuga ko abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kaminuza bya CHUK kwitabwaho, naho umurambo w’umupolisi ujyanwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI).
Igihe



