Min Nduhungirehe yashimangiye ko ibiganiro bishaka amahoro bigomba gushingira ku masezerano ya Washington
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro bishakira amahoro Akarere k’Ibiyaga bigari bikwiye kuba bishyigikira intambwe zatewe mu 2025 ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabigarutseho ku wa 17 Mutarama 2026 mu biganiro bigamije guhuriza hamwe ibisubizo by’Abanyafurika ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye muri Togo, iyoborwa na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byose byabaho bidakwiye kwirengagiza intambwe zatewe mu 2025 zirimo n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza, i Washington
Ati “Mu ntangiriro za 2026, ni ngombwa gushimangira ko ibyagezweho muri dipolomasi mu 2025 ari ingenzi, bidakwiye guteshwa agaciro kandi bigomba gusigasirwa. […] U Rwanda rwizeye ko ibiganiro by’uyu munsi bizafasha gushimangira umurongo w’ubuhuza bwa Afurika Yunze Ubumwe, no gushyigikira ibikorwa by’i Washington na Doha.”
Amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC yibanda ku bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ubangamira umutekano w’akarere, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gucyura impunzi.
Akubiyemo kandi ubufatanye mu byerekeye ibikorwaremezo, kubungabunga pariki, ubuvuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Igihe



