Andi Makuru

Imirambo y’Umubyeyi n’umukobwa we yasanzwe munsi y’igitanda i Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro hatangiye iperereza ku rupfu rwa Mukahigiro Marie Jeanne w’imyaka 51 n’umukobwa we witwa Mutuyimana Annonciate w’imyaka 23 basanzwe munsi y’igitanda bapfuye.

Aya makuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa 20 Mutarama 2026. Byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Teba mu Mudugudu wa Rasaniro.

Abahageze mbere bagaragaje ko bigaragara ko aba baturage bishwe na cyane ko babonye ko hari n’amaraso yakoropwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse batangiye iperereza.

Ati “Twatangiye iperereza ku rupfu rwa bariya baturage babiri. Amakuru twayamenye tuyahawe na Tuyisenge Clarisse umukobwa wa nyakwigendera wageze iwabo agasanga urugi baruciye, yinjiye mu nzu asanga umubyeyi we na murumuna we bapfuye. Twahise twoherezayo itsinda rijya kubikurikirana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru ndetse atangaza ko iperereza ryatangiye

Ati “Aya makuru ni impam. Abo bantu basanzwe bapfuye, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane ababa babikoze, andi makuru ni ugutegereza ibizava mu iperereza.”

Imirambo y’abapfuye yatwawe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Itegeko rivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button