Amerika yamaganye FDLR mu burasirazuba bwa DRC

Umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinzwe gukurikirana ibibera muri Afurika, Sarah Troutman, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR udakwiye kwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Depite Sarah yabitangarije mu nama ya komite ishinzwe ububanyi n’amahanga mu nteko yabadepite yateranye kuri uyu wa 23 Mutarama 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Mu by’ingenzi biyagize harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho rugamije gukumira ibitero by’uyu mutwe.
Leta ya RDC yasabwaga gusenya FDLR ariko ntirabitangira. U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe uyu mutwe ukiriho, rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi, kuko ugifite umugambi wo kurutera, ukaruhungabanyiriza umutekano nk’uko wabikoze kenshi.
Mu kiganiro cyahuje abadepite bo muri Amerika bashinzwe gukurikirana ibibera muri Afurika ku wa 22 Mutarama 2026, Depite Sarah Jacobs yatangaje ko ingabo za RDC zikomeje gukorana na FDLR, binyuranyije n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C.
Depite Jacobs yagize ati “Ku ruhande rw’ingabo za RDC, zivugwaho gukomeza gukorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abateguye Jenoside [yakorewe Abatutsi] mu Rwanda mu 1994, binyuranyije n’amasezerano y’amahoro.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimangiye ko ingabo za RDC zikomeje gukorana na FDLR, kandi ko uyu mutwe w’iterabwoba uhabwa ubufasha na Leta ya RDC ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ikaba ari yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi zikiriho.
Troutman yemeje ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, kandi ko idakwiye gukomeza gukorera mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko Leta ya RDC igomba gusenya uyu mutwe nk’uko amasezerano y’amahoro abiteganya.
Ati “FDLR ni ikibazo cyemejwe. Ntitubihakana rwose. Ntikwiye kwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa RDC. Ni yo mpamvu twibutsa Leta ya RDC ko gusenya FDLR nk’uko yabyemeye muri aya masezerano ari ingenzi cyane kandi dushaka kubona intambwe nyinshi zifatika ziterwa.”
Tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Leta ya RDC yoherereje FDLR n’imitwe bikorana toni eshatu z’amasasu n’izindi eshatu z’ibiribwa, byohererezwa andi masasu tariki ya 14 Mutarama 2026 kugira ngo bibyifashishe mu kurwanya AFC/M23. Ibi bishimangira ko urugendo rwo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba rukiri rurerure.
Igihe, House Foreign Affairs Committee Republicans



