Andi Makuru

Amavubi y’u Rwanda ntagikiniye imikino ya gicuti muri Maroc ku ‘mpamvu z’umutekano

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko imikino ya gicuti mpuzamahanga y’ikipe y’igihugu Amavubi yari iteganyijwe kubera i Marrakech muri Maroc muri uku kwezi itakihabereye, ku mpamvu z'”umutekano”.

FERWAFA ivuga ko yagejejweho ubutumwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF) buyimenyesha ko “iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano”.

Amakuru amwe avuga ko FRMF yafashe icyo cyemezo nk’ingamba yo kwirinda ubwandu bw’ikiza cya Ebola.

Abategetsi mu Rwanda bavuga ko nta Ebola iri muri icyo gihugu.

Ebola yamaze kugaragara mu bihugu bituranyi by’u Rwanda, muri Repubilika ya Demokarasi ya Congo aho iki kiza gishya cyiganje, ndetse no muri Uganda.

Itangazo rya FERWAFA rivuga ko bamwe mu bagize intumwa z’Amavubi bari bamaze kugera i Marrakech ku wa mbere w’iki cyumweru.

Abakinnyi b’iyi kipe, itozwa n’Umwongereza Stephen Constantine, ni bamwe mu bari bamaze kuhagera.

FERWAFA ivuga ko ubu imyiteguro y’Amavubi yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (AFCON/CAN) cya 2027 “ikomeje nk’uko byari biteganyijwe”, umwiherero w’iyi kipe ukaba ukomereje i Cairo mu Misiri kuva kuri uyu wa kane kugeza ku wa kane w’icyumweru gitaha.

BBC GAHUZA

Inkuru bijyanye

Back to top button