Kamonyi: Abantu batanu bagwiriwe n’urukuta rw’amabuye, batatu bahita bapfa

Abantu batatu bishwe n’urukuta rw’amabuye rwabagwiriye, abandi babiri barahakomerekera bikomeye, ubwo bari mu mirimo yo kurwubaka.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 23 Kamena 2026, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Kigembe, Umudugudu wa Buhoro, ubwo abaturage barimo bubaka urukuta rw’amabuye ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yatangaje ko ubuyobozi bwihutiye gutabara no gutangira gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Ati “Impanuka nk’iyi iba ibabaje, kuba tubuze abaturage batatu, abandi babiri bagakomereka, mu by’ukuri ni ibintu bibabaje; ariko turakomeza ubufatanye n’abaturage dukomeze kwihanganisha imiryango yagize ibyago.’’
Meya Dr. Nahayo, yasobanuye ko iperereza ryahise ritangiza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ndetse harebwe niba hari uburangare bwaba bwarabayemo bikaba byakurura iyi mpanuka.
Hari amakuru yavugaga ko uwubakishaga urwo rukuta na we yahise atabwa muri yombi, bikanavugwa kandi ko mu myubakire y’uru rukuta, nta byuma birukomeza byashyirwagamo.
Igihe.com



