Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bunamiye abazize Jenoside mu Bigogwe, banorozamo imiryango itanu y’abarokotse.

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda rwifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu, ahashyinguwe imibiri 9.039 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2026, aho abagize uru rugaga bashyize indabo ku rwibutso, bunamira abazize Jenoside ndetse banazirikana amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gace ka Bigogwe, kamwe mu habereye igeragezwa rya Jenoside mbere ya Mata 1994.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé, yavuze ko kuba uru rugaga ruri mu nzego zifasha ubutabera bituma inshingano zo kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari zimwe mu z’ibanze rwitaho.
Yagize ati: “Nk’urwego ruri mu rwego rw’ubutabera, twumva dufite inshingano zo guharanira ko amateka ya Jenoside atazibagirana no gukomeza kubaka igihugu kigendera ku butabera, ukuri no kubahiriza amategeko. Kwibuka ni imwe mu nkingi zituma twubaka ejo hazaza hadafite ivangura n’akarengane.”
Uretse igikorwa cyo kwibuka, uru rugaga rwanatanze inka eshanu ku miryango itanu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikaba zifite agaciro ka miliyoni 6 Frw. Izi nka zizabafasha kwiteza imbere, kongera imibereho myiza no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye uru rugaga ku gikorwa bakoze, asaba abahesha b’inkiko gukomeza kuba intangarugero mu kurinda ubutabera no kubahiriza amategeko.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize isomo rikomeye ku bakora mu nzego z’ubutabera, kuko hari abayikoragamo batubahirije inshingano zabo zo kurinda abaturage, ahubwo bamwe bagafatanya n’abicanyi.
Yagize ati: “Abari mu nzego z’ubutabera mbere ya Jenoside bananiwe kuzuza inshingano zabo zo kurinda abaturage no kubaha ubutabera. Ibyo bisigira umukoro abanyamategeko n’abakora mu butabera b’iki gihe wo guhora barangwa n’ubunyangamugayo no kurengera ukuri.”
Yanagarutse kandi ku ruhare rw’abasirikare bahoze bakorera mu kigo cya Bigogwe, avuga ko bamwe muri bo bataye inshingano zo kurinda abaturage ahubwo bakagira uruhare mu bwicanyi, ubusahuzi n’itotezwa byibasiye Abatutsi bo muri ako gace.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe rushyinguyemo imibiri 9.039 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rukomeza kubera Abanyarwanda n’abanyamahanga ahantu ho kuzirikana amateka no gushimangira umuhigo wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.









