Andi Makuru

Perezida Kagame yagaragaje uko AI iri guhindura ubuzima bw’urubyiruko rwa Afurika

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika witeguye gutanga umusanzu mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ahamya ko urubyiruko rwa Afurika ruri gukora imishinga inyuranye rukoresheje AI kandi itanga umusaruro.

Perezida Kagame yabitangarije i Genève mu Busuwisi, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya ‘AI for Good Global Summit’, igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, bwakoreshwa mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi.

Iri kubera i Genève kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, igamije kureba ubushobozi bwa AI kugira ngo ikorere mu nyungu za muntu.

Ubwo hatangizwaga Komisiyo nshya igamije guhuza abayobozi ba za guverinoma, abikorera, ibigo mpuzamahanga n’abahanga mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko AI ishobora guhindura ubuzima bwa muntu no guteza imbere ubukungu mu gihe yaba iteguye neza.

Ati “Ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no kongerera imbaraga ubukungu. Afurika yiteguye gutanga umusanzu mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Bitarenze 2050, umugabane wacu uzaba ufite abakozi benshi biyongera ku muvuduko uri hejuru kurusha ahandi ku Isi. Hari byinshi byiza urubyiruko rwacu ruri gukora ku mugabane rukoresheje ubwenge buhangano. Tugomba kububakira ubushobozi. Bizagirira akamaro buri wese. Icy’ibanze ni uko kugira ngo AI igirire akamaro ikiremwamuntu, tugomba kuyikoresha neza muri Afurika n’ahandi hose.”

Perezida Kagame yagaragaje imbogamizi zigaragaza kuko ibihugu bikomeye byamaze guhindura ikoranabuhanga nk’uburyo bw’ihangana.

Ati “Ibi bituma abantu batita cyane ku buryo ikoranabuhanga ryakwihutisha iterambere, ariko hari n’ibisubizo dutafite birebana n’ubwenge buhangano ari byo biteje urujijo ku hazaza. Ariko nubwo hakiri ibyuho, tugomba kugira icyizere. Ni inshingano zacu guhindura inzitizi zikaba amahirwe adufitiye akamaro.”

Perezida Kagame yavuze ko inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga ari ibikorwaremezo, ibikoresho by’ikoranabuhanga, internet n’ingufu z’amashanyarazi zikagera hose byoroshye.

Ati “Uyu ni umukoro wa za Guverinoma n’urwego rw’abikorera, bakwiye gukorana.”

Yashimangiye ko kongerera abantu ubumenyi ari ingenzi kuko imbogamizi zihorano ahantu hose ariko ubushobozi bwo kuzibyaza umusaruro ntibuboneke, bityo inzego z’uburezi zikwiye gusuzuma ubumenyi n’amasomo zitanga.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byashyizeho politiki ya AI, ndetse ku wa 8 Kamena 2026, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ikigo cy’igihugu gishinzwe AI, kizafasha mu kwihutisha iterambere, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa ishoramari no kunoza imiyoborere.

Mu Rwanda ubwenge buhangano bwifashishwa mu buvuzi, uburezi, mu nzego z’ubutabera, ubuhinzi, mu bucuruzi, mu nzego z’umutekano no mu zindi nzego nyinshi zigize ubuzima bw’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe gukusanya amakuru yo mu rwego rw’ubuvuzi ya buri kanya, hagakoreshwa AI mu kwitegura ibijyanye n’ibyorezo.

Ati “Ibi bidufasha gufata ibyemezo no gushyiraho politiki nziza.”

Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Sosiyete ya Salesforce, Marc Benioff, yavuze ko muri iki gihe Isi iri kwinjira mu bihe ikoranabuhanga ryiganje cyane kurusha uko byigeze kubaho mu bihe byashize.

Yahamije ko iyi komisiyo itabereyeho gushyiraho amategeko cyangwa kugenzura ibindi bigo ahubwo igamije kuganira ku cyerekezo cy’uburyo ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu nyungu z’abatuye Isi.

Ati “Ikoranabuhanga si ryiza cyangwa ngo ribe ribi, icyo turikoresha ni cyo cy’ingenzi. Kandi ibi byigaragaza cyange ugendeye ku ikoranabuhanga rya AI.”

Perezida Kagame yavuze ko ubunararibonye abayoboye iyi komisiyo bakuye muri Komisiyo ya Loni yari ishinzwe kugeza internet hirya no hino ku Isi kuva mu 2010 kugeza mu 2025, buzabafasha kugera ku ntego za AI for Good Global.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button