Andi Makuru

U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch irushinja kwibasira abarimo abaryamana bahuje igitsina

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo nshya y’umuryango Human Rights Watch, irushinja kubangamira no kwibasira abarimo abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.

Raporo nshya y’uyu muryango, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM, abaryamana bahuje ibitsina, indaya, abazunguzayi n’inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse bibasiwe bagafungirwa mu bigo by’inzererezo n’ibindi binyurwamo by’akanya gato bizwi nka Transit Centers.

Inama ya CHOGM yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufungira abo bantu mu kigo kinyurwamo by’akanya gato cyizwi nko ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, bakabaho ubuzima bubi burimo gukubitwa n’ibindi.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, ivuga ko ari umugambi w’igihe kirekire wa Human Rights Watch ugamije guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, hagendewe ku birego bidafite ishingiro.

Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati “Raporo ya Human Rights Watch ni uburyo bwacuzwe neza bugamije kwangiza urwego runaka rw’ubukungu bw’igihugu hitwajwe ibirego bihimbano.”
yolande_tweet.png

Makolo yongeyeho ati “Ubwo bwangizi ntacyo buzageraho kuko ibyo birego atari ukuri. U Rwanda nta vangura rugira rishingiye ku gitsina, haba mu mategeko, politiki zarwo cyangwa imikorere.”

Yavuze ko ari ibirego Human Rights Watch imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara nta kuri na guke kurimo.

Uyu muryango umaze imyaka itatu uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.

U Rwanda rujya guhagarika imikorenire na wo mu 2018, wari uherutse gusohora raporo wari wise ‘All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Mu iperereza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahise ikora, yasanze abavugwaga ko bapfuye ari bazima ndetse bamwe mu babitswe barigaragaza.

Imikorere ya Human Rights Watch yakunze kunengwa n’abantu batandukanye, aho akenshi ifatwa nk’iba igamije kugaragaza byacitse aho bitari no kuba igikoresho mu nyungu za politiki.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021, yavuze ko imiryango nka Human Rights Watch ifite ikibazo mu mikorere, kuko n’iyo isanze yarabeshye cyangwa yabeshywe igatangaza ibitari byo, itabikosora.

Yagize ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ni nde wishe abo bantu byagenze gute? Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

Yakomeje agira ati “Twabajije Human Rigths Watch tuti ’ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa?’ Bahisemo guceceka. Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

Ubwo u Rwanda rwangaga kuvugurura amasezerano yarwo y’imikoranire na Human Rights Watch, rwagaragaje ko ibikorwa by’uwo muryango nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki.

Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button