Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Embalo wa Guinea Bissau basinyiye i Kigali amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kugirira mu Rwanda kuva kuwa mbere, Nyuma yo kugirana ibiganiro mu muhezo Perezida Embaló na Perezida Paul Kagame bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubukungu n’ubucuruzi, uburezi ndetse n’ubukerarugendo no kurengera ibidukikije.
Perezida Umaro Sissoco Embaló avuga ko hari byinshi impande zombi zishobora gufatanyamo.
Yagize ati “Dushobora gusangira ubunararibonye mu nzego zinyuranye kandi hano tumaze gusinya amazerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’uburezi. Nkuko mubizi Guinea Bissau igizwe n’ibirwa byinshi ndetse mu bucuruzi turi igihugu kirimo gutera imbere. Ariko iyo urebye mu burezi usanga tugihura n’imbogamizi nyinshi ku buryo dushobora kuzigobotora twisunze ubunararibonye bwanyu Nyakubahwa Perezida. Nyakubahwa Perezida dushingiye ku bunararibonye bwanyu nizera ko hari byinshi dushobora gufatanya n’u Rwanda nk’igihugu cy’ikivandimwe. Rimwe na rimwe tujya duta igihe tukajya gushaka ibisubizo iyo bigwa kandi ubu bufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari bwo bufite inyungu nyinshi, ari bwo bwihuta kandi bugera ku ntego. Nkunda kubibwira bagenzi banjye ko Perezida Kagame ari umuyobozi nyawe uzi gushaka ibisubizo by’ibibazo kandi ndatekereza ko aya masezerano azadufasha gusinya no gushyira mu bikorwa andi masezerano atandukanye hagati ya Guinea Bissau n’u Rwanda.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we avuga ko intera ndende iri hagati y’ibihugu byombi idakwiye kuba imbogamizi kuko hari amahirwe menshi y’ubuhahirane harimo n’isoko rusange rya Afurika.
Ati “Umugabane wacu ni munini kandi ibihugu byacu byombi biri ku ntera ndende. Isoko rusange rya Afurika riduha amahirwe menshi y’ubutwererane hagati yacu kandi mu buryo bwubaka. Ku rundi ruhande ni na ko ibihungabanya umutekano ari mpuzamahanga kandi bikaba bitugiraho ingaruka twese. Guhuza imbaraga no gukorera hamwe rero byatuma dukomera kurushaho. Nyakubahwa Perezida ndagushimiye ku bw’uru ruzinduko, ikaze murisanga kandi nanjye ntegereje igihe bizankundira ngashobora gusura igihugu cyanyu bidatinze.”
Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda kandi Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira abasaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo ndetse anasobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso Perezida Embaló yavuze ko yunamiye abazize jenoside mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bakwiye ndetse no gushimira byimazeyo abaharaniye ko u Rwanda rwongera kuba igihugu cyunze ubumwe kandi cy’uburumbuke. Yasoje ubutumwa avuga ko bidakwiye kongera ukundi, kandi ko nta muntu n’umwe ukwiye kurebera mu gihe ikiremwamuntu kicwa. Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko. rwe azasura agace kahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali.
Very informative! Your insights are highly valuable. For additional details, check out: LEARN MORE. What are everyone’s thoughts?