Andi Makuru

Perezida wa Pologne yashyikirije abana bafite ubumuga b’i Kibeho impano y’ingirakamaro.

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu Ishuri riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, babashyikiriza impano y’imashini isohora inyandiko ndetse n’impapuro zingana n’ibilo 120, inkunga ababikira b’Abanya-Pologne bacunga iki kigo bari barabasabye.

Ni uruzinduko Perezida Duda n’umugore we bagiriye muri iki kigo kuri uyu wa 08 Gashyantare mu 2024 nyuma yo gusura ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ahantu hamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Perezida Duda yashyikirike abo bana impano, ashimira ababikira bitanze batizigama mu kwita kuri aba bana rimwe na rimwe bagakoresha amafaranga yabo.

Yijeje ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga iki kigo, binyuze mu mafaranga ya guverinoma ndetse n’ay’abaturage ba Pologne bikorera, kugira ngo aba bana bakomeze kwiga ndetse n’abo mu bindi bihugu bakomeze kuza guhaha ubumenyi muri iki kigo, cyane ko ari imbonekarimwe muri Afurika.

Ati “Ndizeza ababikira b’i Kibeho ko abana biga muri iki kigo bazakomeza kwiyongera, bijyanye n’ubushobozi gifite. Iki kigo kizakira abandi bo mu bihugu binyuranye bya Afurika bazaza guhaha ubwenge hano, na cyane ko ari ikigo utapfa gusanga ahandi.”

Yakomeje ati “Si Abanyarwanda, Abanya-Tanzania gusa ahubwo bazajya bava mu bindi bihugu, aho bazaba bazanywe n’ababyeyi babo gufata ubumenyi bubafasha guhangana n’ibibazo Isi ihanganye na byo n’ibyo bahura na byo umusi ku wundi.”

Perezida Duda yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwagerageje uko bushoboye ngo bufashe aba babikira mu buryo butandukanye cyane cyane mu kubaha ubutaka, agaragaza ko bizafasha mu bikorwa byo kwagura iki kigo no kugiteza imbere mu bihe bizaza.

Akoresheje amagambo y’umunyabigwi, Nelson Mandera, Perezida Duda yavuze ko muri iyi Si ikomeje kurangwa n’akarengane, ubusumbane n’ibindi bibi, intwaro yo guhangana n’ibyo byose ari uburezi bufite ireme, abasaba kwiga bashyizeho umwete kuko ari byo bizagena uko ejo habo hazaza heza hazaba hameze.

Yagaragaje ko atari aho ari ho hose wasanga ishuri nk’iri ritanga ubumenyi ku bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa abafite ubundi bumuga, abasaba gufatirana amahirwe bafite abonwa na bake.

Ati “Mugomba gufatirana aya mahirwe mufite, amasomo muhabwa n’abarimu banyu mukayafata neza akazababera impamba y’ejo hazaza. Ibyo kandi bikajyana no kugendera mu murongo haba abayobozi banyu babaha ndetse n’ab’inzego bwite za leta, ibizatuma mukemura ibibazo muhura na byo umunsi ku wundi.”

Perezida Duda ku bwe ngo ni iby’agaciro gakomeye kuba ikigo nk’iki gitanga uburezi budasanzwe ku bafite ubumuga butangwa hake muri Afurika kibarizwa mu Rwanda.

Ishuri ryigisha abana bafite bumuga bwo kutabona rya Kibeho ryashinzwe n’umubikira w’Umufransisikani witwa Elizabeth Czacka wo muri Pologne mu 2006.

Iri shuri ryatangiye kwigirwamo mu 2009, aho ryatangiranye n’ab’icyiciro cy’amashuri abanza n’abana batandatu, icyakora kugeza ubu abana bagera ku 195 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni bo bigira muri iri shuri.

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda basuye ikigo cyigisha abana bafite ubumuga cy’i Kibeho

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button