Andi Makuru

Ibitaro bya Faisal byemeje ko ikibazo cya Twajamahoro watakambiye Kagame muri Rwanda Day biri kugikurikirana

Ubwo Rwanda Day 2024, yari irimbanyije hagaragaye umubyeyi witwa Twajamahoro Nadine wagaragaje ko yarangaranywe ubwo yari agiye kubyara bituma ubwonko bw’umwana we buhungabana, ikibazo yatuye Perezida Kagame ngo amurenganure.

Ni ikibazo cyumvikanyemo n’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, KFH aho uyu mubyeyi yagaragaje ko umwe mu baganga babyo yamufashije gupima uyu mwana agaragaza ko yahakuye ubumuga.

Twajamahoro yagaragaje ko yagiye mu nzego z’ubutabera ariko ntahabwe ubutabera yifuza.

Perezida Kagame ntiyigeze asubiza kuri iki kibazo, ariko amakuru IGIHE ifite ni uko cyahawe inzego z’ubuzima n’ubutabera kugira ngo zigikurikirane.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yatangaje ko kugeza ubu batangiye kubikurikirana bafatanyije n’inzego zitandukanye.

Dr. Sendegeya yagaragaje ko gutanga serivisi nziza ari inshingano za buri wese, ashimangira ko kiriya kibazo cya Twajamahoro cyatangiye gukurikiranwa.

Ati “Ibyo ari byo byose iyo inkuru nk’iriya yasohotse umuntu arasuzuma akareba. Kandi hari ibiri gukorwa nubwo ntashaka kubijya imuzi ubwo abantu bazageraho babimenye.”

“Iyo wumvise nk’ariya makuru ntabwo uterera iyo, urakurikirana ukamenya neza uko bimeze n’aho ikibazo giherereye. Turabikurikirana ndetse hari n’inzego zibikurikirana twese dufatanyije.”

Dr Sendegeya yavuze ko iyo ibibazo nka biriya byabaye, avuga ko hari bigakurikiranwa haba ku rwego rw’ibitaro, urw’inzego zihuza abanyamwuga n’izindi.

Ati “Iyo byabaye ubwo biterwa n’ibyagaragaye ndetse hari ibikorwa, haba ku rwego rw’ubuyobozi, ubunyamwuga n’ubutabera.”

Yabajijwe ibituma umubyeyi akurikiranwa atwite, bikagaragaza ko umwana ari muzima, hanyuma agiye kubyara bagasanga yavukanye ibibazo.

Dr Sendegeya yagaragaje ko bishobora guterwa n’ibintu byinshi, haba kuvuka afite ibibazo cyangwa bigaterwa n’uko abantu barangaye ntibamukurikirane neza agatinda kuvuka kandi yari afite ibibazo.

Ati “Buri mwana uvukanye ikibazo, cyangwa se buri mwana witabye Imana avuka cyangwa se umugore witabye Imana abyara ubundi ni itegeko gukora iperereza ku cyabiteye, haba hari ababigizemo uruhare bagahanwa nubwo hari ubwo bitamenyekana ariko hari n’abaganga bakurwa mu mwuga.”

Dr Sendegeya yagaragaje ko ibyo byose bisiga amasomo, bigatuma hafatwa ingamba zitandukanye zirimo no kuganira n’abatanga serivisi, hirindwa ko bitazasubira.

Uyu muyobozi yamaze impungenge abagana ibitaro, abizeza guhabwa serivisi zimwe, hatitawe ngo naka arakomeye cyangwa undi aroroheje.

Yagaragaje ko bakangukiye gushyiraho ingamba zigamije kunoza serivisi binyuze nko mu gutanga amahugurwa, gushyiraho itsinda ryihariye rijyanye no kwita ku mitangire ya serivisi, mu bitaro hose bikaba intero imwe.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin

igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button