Andi Makuru

Perezida Kagame na madamu we bacanye urumuri rw’icyizere bitangiza kwibuka ku nshuro ya 30

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Tariki ya 7 Mata ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hagatangira icyumweru cyo kwibuka, gitangizwa no gucana urumuri rw’icyizere.

Uyu muhango wo gucana urumuri rw’icyizere nk’uko bisanzwe wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame afatanyije na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere rukomeza kwaka kugeza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n’abakuru b’igihugu na za guverinoma batandukanye bari mu Rwanda.

Uru rumuri rugaragaza ko u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kubaho mu myaka myinshi iri imbere.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere Perezida Kagame na Madamu Jeannnette Kagame n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari mu Rwanda babanje gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali.

Igihe.

Inkuru bijyanye

Back to top button