Andi Makuru

UK:Abadepite banze impinduka z’abasenateri ku mushinga w’itegeko ry’abimukira

Abadepite bo mu Bwongereza banze impinduka zose ku mushinga w’itegeko ujyanye n’u Rwanda zari zakozwe n’abasenateri, mu gihe ibintu bikomeje kubura gica mu nteko ishingamategeko.

Uyu mushinga w’itegeko, umaze kugibwaho impaka zikomeye, ubu ugiye gusubira muri sena kugira ngo wongere gusuzumwa kuri uyu wa kabiri.

Bibaye mu gihe amakuru yumvikanisha ko Ubwongereza bwagiranye ibiganiro n’ibindi bihugu, birimo nka Armenia na Côte d’Ivoire, ngo bube bwakorana na byo gahunda imeze nk’iyo burimo na leta y’u Rwanda.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro yahuye n’inzitizi kuva yatangazwa bwa mbere muri Mata (4) mu 2022 n’ubutegetsi bw’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson.

Uyu mushinga w’itegeko, utangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, ushobora kwemezwa muri iki cyumweru. Ubwiganze bw’abashyigikiye leta bwasobanura ko izindi mpinduka zakorwa n’abasenateri kuri uwo mushinga zikwiye kuburizwamo.

Ntuzahinduka itegeko mbere yuko abadepite n’abasenateri bemeranya ku mvugo ya nyuma yo gukoresha muri uwo mushinga w’itegeko, urwo rujya n’uruza rwawo hagati y’abadepite n’abasenateri rukaba ruzwi nko guterana ingumi (kwo mu bitekerezo) kw’abagize inteko.

Ubu ugiye gusubira mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena, aho abasenateri bitezwe kuwusuzuma kuri uyu wa kabiri – birashoboka ko hari impinduka z’inyongera bawukoraho zishobora kongera igihe cy’impaka zo mu nteko.

Mu matora yo ku wa mbere, abadepite banze impinduka esheshatu, imwe muri zo yari gusonera koherezwa mu Rwanda ku bantu bafashije ingabo z’Ubwongereza mu butumwa bwazo mu mahanga.

Leta yananze ubusabe bwo gusonera koherezwa mu Rwanda abakorewe ubucakara bwo muri iki gihe, ahubwo leta itanga igitekerezo cy’impinduka yayo yajya ituma hatangwa raporo ya buri mwaka ku ngaruka y’iyo gahunda kuri abo bantu, iyo mpinduka yemejwe.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, inyandiko z’imbere muri leta zigaragaza ko Costa Rica, Côte d’Ivoire na Armenia byatekerejweho nk’ahandi hantu Ubwongereza bushobora gukorera gahunda nk’iyo, mu gihe iyi gahunda bufitanye n’u Rwanda yaba igenze neza.

BBC yabonye zimwe muri izo nyandiko, zimaze amezi menshi, kandi yumva ko urwo rutonde ari nyakuri.

Gahunda zo mu ntangiriro zisobanurwa n’abatanze amakuru ko ari “uburyo bwo kwitegereza”, aho ibindi bihugu bishishikajwe no kureba niba gahunda y’u Rwanda izakunda koko, mbere yuko na byo bigerageza ikintu icyo ari cyo cyose kimeze nka yo.

Ibindi bihugu byo muri Afurika, birimo Maroc, Tunisia, Namibia na Gambia “byanze mu buryo bweruye” kujya mu biganiro n’Ubwongereza bijyanye n’imikorere y’iyo gahunda, nkuko the Times ibitangaza.

Sir Matthew Rycroft, umukozi wa leta wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, yavuze ko iyo nyandiko “yarengeje igihe”, kandi ko bidakwiye gufatwa ko hari ibiganiro leta y’Ubwongereza irimo kugirana n’ibindi bihugu.

Yabwiye akanama ko mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yasuzumye ibihugu byinshi ariko ko “umubare muto cyane” gusa w’ibyo bihugu ari byo byakomeje ku cyiciro gikurikiyeho.

Umuvugizi wa leta yavuze ko Ubwongereza “bukomeje gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu mahanga mu guhangana n’imbogamizi zo ku rwego rw’isi zitewe n’abimukira banyuranyije n’amategeko”, ariko ko ubu icyo irimo kwibandaho ari ugutuma umushinga w’itegeko ujyanye n’u Rwanda wemezwa, no kwitegura ko indege zihaguruka vuba bishoboka zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button