Rwanda: Hashyizweho Guverinoma nshya benshi bisanga bayigarutsemo.
Perezida Paul Kagame yaraye ashyizeho abagize Guverinoma nshya irimo Abaminisitiri batatu bashya, mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iya Siporo abari baziyoboye muri manda ishize, batongeye kugaragara.
Ku rundi ruhande, babiri bari Abanyamabanga ba Leta, barimo uwo muri Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ibidukikije, ntabwo na bo bongeye kugirirwa icyizere.
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva muri Nyakanga 2022, yasimbujwe Prudence Sebahizi. Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019, we yasimbujwe Richard Nyirishema wari usanzwe ari Visi Perezida Wa FERWABA.
Judith Uwizeye wongeye kugirwa Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira, agaragaza ko yiteguye gukomeza gukorera mu nyungu z’igihugu n’Abanyarwanda.
Ati “Nyakubahwa Paul Kagame, umuryango wanjye nanjye turabashimira ku bw’icyizere mwongeye kungirira na buri kimwe mwadukoreye! Niteguye gukomeza gukorera mu nyungu z’igihugu n’abagituye.”
Dr. Musafiri Ildephonse wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko asobanukiwe inshingano Umukuru w’Igihugu yamuhaye, cyane cyane yo gukora ibishoboka ibiribwa bihagije bikaboneka mu Rwanda.
Ati “Nyakubahwa Paul Kagame, ncishijwe bugufi n’icyizere mwongeye kungirira cyo kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi numva neza icyo bisobanuye. ‘Haboneke ibiryo mu Rwanda’. Tuzabafatanya n’abahinzi-borozi kugerageza ibishoboka byose kugira ngo habeho ibiryo mu gihugu cyacu. Na none mwakoze Nyakubahwa Paul Kagame.”
Twagirayezu Gaspard wagarutse ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi, yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugeza u Rwanda ku hazaza heza binyuze muri Minisiteri ayoboye. Ati “Nishimiye icyizere nagiriwe cyo kwerekeza igihugu ku hazaza. Ncishijwe bugufi n’aya mahirwe! Numva iyi nshingano kandi mbizeza gukora neza.”
Dr. Ugirashebuja Emmanuel wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutabera yagaragaje ko atewe ishema n’inshingano yo gukorera igihugu kandi ko yiteguye gukora cyane. Ati “Mwakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere mwangiriye. Ntewe ishema kandi niteguye gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye bwose.”
Musabyimana Jean Claude wagarutse ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye Perezida Kagame ku bw’iki cyizere, amwizeza gukorana umurava kandi agaharanira ko umuturage ahora ku isonga.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima icyizere mwongeye kungirira cyo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda twifuza. Ndabizeza kurushaho gukorana umurava, ubwitange n’ubushishozi kandi mparanira buri gihe guhoza Umuturage ku Isonga.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wongeye kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’iki cyizere, ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere mwongeye kungirira muri manda nshya. Ntewe ishema no gukomeza gukorera igihugu n’abaturage bacu nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.”
Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, yagaragarije Perezida Kagame ko atewe ishema n’icyizere yagiriwe, Ati “Ni ishema rikomeye kuri njye kuba umwe mu bagize guverinoma nshya! Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mbikuye ku mutima ku cyizere akomeje kungirira. Niyemeje gukorana umurava, nkuzuza inshingano nshya! Imihigo irakomeje!”
Dr. Valentine Uwamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije yashimiye Perezida Kagame, amwizeza gukorana umurava no gufatanya n’abandi mu kwesa imihigo igihugu cyihaye.
Ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyizere mukomeje kungirira. Mbijeje gukorana umurava no gufatanya n’abandi kugira ngo twese imihigo Igihugu cyihaye.”
Dr. Utumatwishima Abdallah wongeye kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashimiye Perezida Kagame, amugaragariza ko azifatanya n’abandi gushakira ibisubizo ibyifuzo by’urubyiruko n’abahanzi.
Ati “Urubyiruko rukeneye imirimo, abahanzi bifuza amategeko meza n’ubufasha bituma ubuhanzi bubyara ubukungu. Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mumpaye ngo mfatanye n’abandi dushake ibisubizo ku byifuzo by’urubyiruko n’abahanzi.”
Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta icyenda. Iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.
Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yari yaramugiriye icyizere muri manda ishize, ati “ni amahirwe ntazibagirwa na rimwe, ni icyuhabiro cy’ubuzima bwose nzahora nzirikana iteka. Imana y’u Rwanda rwacu mukunda kandi mwitangira ikomeze ibagende imbere muri byose.”
Munyangaju Aurore Mimosa wari Minisitiri wa Siporo muri manda ishize, we yagize ati “ “Nyakubahwa Paul Kagame, mfashe uyu mwanya ngo mbashimimire ku bihe namaze nkorera u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwanyu nka Minisitiri wa Siporo.
Mwarakoze cyane kungirira icyizere. Bwari ubunararibonye nakwita ko ari ubw’ubuzima bwanjye bwose ndetse ndacyarajwe ishinga no gukomeza gukorera igihugu.”
Solina Nyirahabimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko byari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere cyo kuba muri Guverinoma, ashimira abagize inshya.