Nyuma yo kuragizwa MINECOFIN, Ibimina byategetswe kujya byandikishwa mu mirenge
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) yatangaje ko ibimina bigomba gutangira kujya bikora byanditswe ku rwego rw’Umurenge bikoreramo, ibyari bisanzwe bikora bitegekwa kwiyandikisha mu gihe kitarenze amezi tandatu.
Ni ibikubiye mu iteka rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi rigenga ibimina riherutse kujya hanze.
Rigaragaza ko Minecofin ishinzwe guteza imbere ibimina no gukurikirana imikorere yabyo binyuze mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere urwego rw’imari.
Ingingo ya karindwi yaryo iteganya ko “Ikimina kigomba kugira izina ridasa n’iry’ikindi kimina byanditswe mu Murenge umwe.”
Ikimina kandi cyandikishwa mu buyobozi bw’Umurenge gikoreramo, bigakorwa ku buntu. Ku bikorwa byinshi bikorerwa mu kimina hakurikizwa amategeko ngengamikorere yacyo.
Ingingo ya 17 y’iri teka iteganya ko “Ikimina cyanditswe hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka gihita kigira ubuzimagatozi.”
Ubuzimagatozi buhesha ikimina uburenganzira bwo gukurikirana inyungu zacyo, ariko kandi na cyo gishobora gukurikiranwa cyangwa kikaryozwa inyungu z’abandi.
Itegeko rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena 2024 ryongewemo ‘Ikimina’ nk’uburyo abantu bagize itsinda batanga amafaranga bagamije kwizigamira no kugurizanya hagati yabo mu buryo babyumvikanyeho.
Depite Uwineza Beline wariteguye icyo gihe yavuze ko kuba nta tegeko rigenga ibimina ryari rihari byatumaga ubwambuzi n’ibindi bibazo bibigaragaramo bidashobora gukurikiranwa.
Me Ibambe Jean Paul abinyujije kuri Konti ya X ati “Abantu bajyaga bambura amafaranga ibimina bakabura aho babariza n’uko bakurikirana ababambuye ikibazo cyabo kiramemutse.”
“Iki ni igisubizo ku bantu benshi kubera ko wasangaga bitabira ibimina, bahuriyemo nk’incuti, abiganye, abaturanyi, abavandimwe bafitanye isano, abakorera hamwe n’andi matsinda ariko ugasanga mu rwego rw’amategeko bifite ikibazo kubera ko bitari bifite umurongo bigenderaho, ndetse nta buzimagatozi bigira. Ubu rero igisubizo cyabonetse.”
Iri teka kandi riteganya ko iyo igihe ikimina cyagenewe kubaho kirangiye, abanyamuryango bakorana n’ubuyobozi bw’Umurenge kigaseswa.
Gusa n’ubuyobozi bw’Umurenge bushobora gusaba ko ikimina giseswa hagakusanywa umutungo wacyo ukagabanywa abanyamuryango iyo igihe cyateganyaga kumara kirangiye, mu gihe icyo gihe cyateganyijwe mu matageko ngengamikorere; kubera igihombo; cyangwa hatubahirijwe amategeko ngengamikorere yacyo.
Rigaragaza ko “Ibimina byose biriho bihawe igihe cy’amezi atandatu uhereye igihe iri teka ritangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo byubahirize ibiteganywa na ryo.”
Imibare igaragaza ko mu 2021 ibimina byabarizwagamo abarenga miliyoni ebyiri bizigamiye hafi miliyari 49 Frw, aho abarenga 70% ari abagore.
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko 60% by’Abanyarwanda bakuru bizigamira bakoreshejwe uburyo butanditse burimo n’ibimina.
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu bimina birenga ibihumbi 90 bibarizwa mu Rwanda, ibigera ku bihumbi bibiri bikoresha ikoranabuhanga.
Itegeko rigenga amakoperative riteganya ko ikimina gishobora kuba umunyamuryango wa koperative.
Igihe