Intumwa ya Perezida Lourenço wa Angola yakiriwe mu rugwiro
Perezida Paul Kagame yakiriye ku biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, wamuzaniye ubutumwa bwihariye bwa Perezida João Gonçalves Lourenço usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Tete Antonio kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagize biti “Kuri iki gicamunsi, kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Nyakubahwa Tete Antonio, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, wazanye, nk’intumwa yihariye, ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida João Gonçalves Lourenço, umuhuza w’ibiganiro bya Luanda.”
Minisitiri Tete yageze i Kigali nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza 2024, Angola ifashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida Lourenço, Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 15 Ukuboza 2024.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara mbere zari zaremeye Angola ko zizaganira na wo binyuze muri “Gahunda ya Nairobi” iyoborwa na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.
Perezida Lourenço, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’icyumweru gishize, yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko we, Perezida Kagame na Tshisekedi nibahurira i Luanda, bazagirana amasezerano y’amahoro arambye.
Ukwisubiraho kwa RDC kwasubije inyuma izindi ntambwe zari zaratewe mu biganiro bya Luanda zirimo kwemeranya kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.
Gusa ubwo ibi biganiro byasubikwaga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yatangaje ko Perezida Lourenço azakomeza gutanga umusanzu we nk’umuhuza kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke mu burasirazuba bwa RDC no mu karere.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ifite icyizere ko ibiganiro bya Luanda bizasubukurwa, kandi ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzuro mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
igihe