Andi Makuru

51% by’abana basambanye batarageza imyaka 12 muri 2023

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Aline Uwimana, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Ametegeko umutwe w’Abadepite, ko mu 2023 abana bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bangana na 51% bo mu Rwanda bakoze imibonano mpuzabitsina.

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, ubwo Minisiteri y’Ubuzima yasobanuraga ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rivugurura irigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Zimwe mu ngingo ziri muri iri tegeko zanakuruye impaka nyinshi ni izirebana no kwemerera abana bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye gufatirwa icyemezo n’ababyeyi cyangwa abamurera n’irebana no gutwitira undi.

Abadepite bagaragaza ko bitaba bikwiye ko umwana w’imyaka 15 ahabwa izo serivisi umubyeyi atabizi cyane ko aba akitabwaho n’ababyeyi be nubwo iryo tegeko ryo rivuga ko aba ari mukuru.

Depite Mukabunani Christine yavuze ko iyo ngingo igomba kwiganwa ubushishozi ndetse Minisiteri y’Ubuzima igasobanurira neza Abadepite serivisi abo bana bazaba bemerewe guhabwa mu gihe byaba byemejwe.

Dr. Aline Uwimana yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bo mu Rwanda bari munsi cyangwa abafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina bityo ko ari ikintu giteye impungenge inzego zitandukanye.

Yavuze ko kuba abana bato bakora imibonano mpuzabitsina usanga bigira ingaruka kuko biteza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu Rwanda. Bikaba intandaro y’ibibazo bishamikiyeho bijyanye n’inda ziterwa abangavu, ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Yakomeje ati “Urebye mu bigaragara imibare tubona harimo kutabona serivisi kuko zidahari ku bajyanye n’icyo kigero. Gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, iyo abana baje bari kumwe n’ababyeyi bakabyemera barazihabwa ariko hejuru ya 70% ku bana bafite hagati y’imyaka 15 na 19 ni bo batabona izo serivisi.”

RBC igaragaza ko mu myaka itatu ishize, mu bagore bose baza gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari munsi y’imyaka 15.

Dr Uwimana avuga ko ari yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati “Ku bayirengeje ariko badahabwa ayo makuru mu buryo bwihuse cyangwa ntibamenye aho bajya kuyishaka, biri kuri 7%. Ibyo rero bikaba ari byo bitera imbogamizi, ubona inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera kuko urebye ingamba zose dushyira mu bikorwa mu myaka itatu ishize ni uko buri mwaka usanga mu bagore baba baje gupimisha inda 2% aba ari abana bari munsi y’icyo kigero [imyaka 15].”

Yagaragaje ko kwemerera abana bafite imyaka 15 kuba bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bishobora gutanga umusaruro mu kugabanya inda ziterwa abangavu buri mwaka.

Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko “imyaka y’ubukure” muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y’amavuko kuzamura.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

Ni mu gihe mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button