Amerika yasabye abanyamerika bari muri IRAN kuvayo by’ikubagahu

Mu gihe imyigaragambyo y’abaturage ba Iran binubira igiciro gihanitse cy’imibereho bagasaba ko ubutegetsi buvaho ikomeje gufata indi ntera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse abaturage bazo kuva muri icyo gihugu mu maguru mashya.
Imyigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, igitangira Amerika yari yavuze ko Iran nibangamira abaturage bari kuyikora na yo izaba yiteguye kugira icyo ikora.
Iran yahise isaba Amerika kutivanga mu bibazo byayo ndetse ivuga ko niyibeshya ikagaba ibitero na yo bikorwa byayo biri mu karere Iran iherereyemo batazabirebera izuba.
Uko imyigaragambyo yagiye ifata indi ntera, Amerika mu cyumweru gishize yavuze ko igiye gufata icyemezo gikomeye ariko yirinda gutangaza icyo ari cyo.
Nyuma Iran yavuze ko igiye kujya mu biganiro n’abaturage kugira ngo bakemure icyo kibazo, ndetse iza no guca bugufi ivuga ko yiteguye no kugirana ibiganiro na Amerika kuri icyo kibazo.
Icyakora, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashyize hanze itangazo risaba Abanyamerika bose baba muri Iran kuhava ako kanya, kandi ko nta kintu Amerika irabafasha kindi.
Ambasade ya Amerika ikorera i Tehran mu buryo bw’ikoranabuhanga yatanze iryo tangazo yagize iti “Muve hano bwangu kandi Amerika ntishobora kubacungira umutekano mu gihe muhisemo kugenda. Abanyamerika muri Iran bari mu byago byinshi byo kubazwa ibibazo, gufatwa no kujyanwa muri kasho.”
Ni mu gihe Leta ya Iran yashyizeho ingamba zikakaye zirimo gufunga imiyoboro ya telefoni n’iya internet, ivuga ko ari mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’urugomo ivuga ko biterwa n’amahanga.
Amerika kandi yavuze abantu bafite pasiporo ya Amerika bari muri Iran bishobora kubabera impamvu yo gufungwa.
Amerika yanaburiye abafite ubwenegihugu bwa Amerika na Iran bubiri ko bagomba kuva muri Iran bakoresheje pasiporo ya Iran.
Abatabasha kuhava basabwe gushaka ahantu hizewe mu ngo zabo cyangwa mu zindi nyubako zitekanye, bakabika ibiribwa, amazi, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze byabafasha kubaho.
Iran kandi yanavuze ko ifite ibimenyetso by’uko hari abanyamahanga, barimo abakosi ba Mossad ya Israel, bashyizwe mu gihugu kugira ngo bateze umutekano muke no guha Amerika impamvu yo kwivanga mu bibazo byayo.
CNN yanditse ko kugeza ubu iyo myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 500 barimo abigaragambyaga n’abo mu nzego z’umutekano.



