Andi MakuruUbutabera

Victoire Ingabire yahaniwe gutinza urubanza

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwahannye Ingabire Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi, n’abanyamategeko be, rubaziza gutinza urubanza.

Ingabire ashinjwa icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Icyemezo cyo kumufunga tariki ya 19 Kamena 2025 cyafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro yatanze ku ruhare avugwamo mu mahugurwa yahawe abahoze ari abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi, ubwo yari yatumijwe mu rubanza rwabo kugira ngo agire ibyo abazwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aya mahugurwa yari agamijwe guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage, icyakoze Ingabire we yasobanuye ko atari yateguwe na DALFA Umurinzi, kandi ko atari ayazi.

Muri Kamena 2026, hagombaga gutangira iburanisha ry’ibanze ariko Ingabire agaragaza inzitizi zirimo kuba atabasha kuvugana n’umuryango we, nyamara ngo ari wo wakabaye umworohereza mu kwishyura abanyamategeko bamwunganira.

Ingabire yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kubera ko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima no mu myizerere kubera ibibazo yagiye agira, avuga ko akeneye kubanza guhura n’abo bareganwa kugira ngo abone uko ategura dosiye neza.

Yari yasabye guhabwa amezi atatu yo gutegura dosiye ye neza, urukiko rumusaba kuba yamaze gukora imyanzuro yo kwiregura bitarenze muri Nyakanga, rumenyesha ababuranyi ko iburanisha ry’ibanze rizasubukurwa muri Nzeri 2026.

Isubikwa ry’urubanza ry’igihe kiri hafi y’amezi atatu ryabaye bitewe n’ikiruhuko cy’Urwego rw’Ubucamanza cyarangiye muri Nzeri 2026.

Ingabire yasubiye mu rukiko tariki ya 8 Nzeri 2026, yihana Inteko y’abacamanza imuburanisha; ibyari gutuma urubanza rwongera gusubikwa kugira ngo hashakwe abandi bacamanza baburanisha urubanza.

Perezida w’Urukiko Rukuru yasanze ubusabe bwa Ingabire n’abanyamategeko be bugamije gutinza urubanza, afata icyemezo cyo kubahanisha ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Ingabire ruzasubukurwa ku wa 18 Nzeri 2026.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button