Rusizi: Umusaza yasanzwe mu bwiherero bw’ishuri yapfuye

Umusaza w’imyaka 61 witwa Sengumuremyi Modeste yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, ruherereye mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.
Umurambo w’uyu musaza wabonetse ku wa Kane, ubwo umunyeshuri wiga mu mashuri abanza yajyaga mu bwiherero, akabona umuntu aryamye hasi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umunyeshuri ari we wabanje kubona uyu murambo, akabimenyesha abayobozi b’ishuri, na bo bakabimenyesha inzego z’ibanze.
Ati “Aya makuru ni yo. Mu kigo cy’ishuri cya GS Nyakabwende, umwana wiga mu mashuri abanza yari agiye mu bwiherero, abona umurambo w’umuntu w’umugabo uri hasi mu bwiherero, abibwira abayobozi b’ishuri na bo babimenyesha inzego z’ibanze.”
Kimonyo yavuze ko uyu musaza atahise amenyekana, ariko nyuma y’igenzura hamenyekana ko ari Sengumuremyi Modeste, wari utuye mu Mudugudu wa Ruguti, Akagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye.
Ati “Tukimubona ntabwo twahise tumumenya, gusa tubonye imenyekanisha n’inkweto yari yambaye, baje gusanga ari Sengumuremyi Modeste w’imyaka 61.”
Uyu muyobozi yavuze ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Mibiri kugira ngo ukorerwe isuzuma, kandi ko nta bikomere byagaragaraga ku mubiri w’uyu musaza.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko Sengumuremyi yari asanzwe akora imibyizi muri iri shuri. Imibyizi yakoraga yavunjwagamo amafaranga yifashishwaga mu kwishyurira umwana ifunguro ritangirwa ku ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye yavuze ko nta kibazo kizwi uyu musaza yari afitanye n’abaturage, bityo iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.
Igihe



