Ubutabera

Uwizeyimana Evode ntagikurikiranwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo guhutaza umusekiritekazi

Ubushinjacyaha bwahagaritse gukurikirana Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, weguye kuri uyu mwanya muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo guhirika hasi umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako yo mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Uwizeyimana yaregwaga guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, wamweretse aho agomba kunyura, undi akabyanga ahubwo akamusunika akitura hasi.
Ubushinjacyaha bwahise butangira kumukurikirana ku cyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake ariko ubu nk’uko ikinyamakuru Igihe kibitangaza ngo dosiye ye yamaze gufatwaho umwanzuro kuko we n’uwo yahohoteraga bahisemo kwiyunga, kandi bikaba byemewe n’amategeko.
Icyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 118 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Nyuma y’uko Uwizeyimana asunitse uwo mugore, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze asaba imbabazi agira ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Uko abanyamategeko basobanura ubu bwiyunge

Me Buhuru Pierre Célestin yabwiye IGIHE ko iyo iperereza ritarasozwa, uwakorewe icyaha n’uwagikoze baba bashobora guhura bakiyunga, ndetse icyo gihe ubugenzacyaha buba bushobora kubunga, uwakorewe icyaha agahabwa indishyi.
Ati “Uwakorewe icyaha hari indishyi ashobora kuba yasaba kubera icyaha yakorewe, noneho bakareba amande, niba icyo cyaha gishobora gutangirwa amande ajya mu isanduku ya leta. Iyo wa muntu yemeye kumubabarira, barumvikana bikarangirira aho, uregwa agategekwa gutanga amande, dosiye igakorwa bakavuga ko batakimukurikiranye kuko yiyunze n’uwo yakoreye icyaha.”
Ayo mande atangwa yemewe n’amategeko, yitwa ko ari agamije guhagarika ikurikiranwa ry’icyaha. Iyo umuntu afunzwe, ayo mande ashobora gutangwa mu gihe kitarenze iminsi itanu agifatwa, ariko iyo adafunzwe bishobora kuba n’amezi kuko nta gihe giteganywa.
Gusa si ko ibyaha byose bitangirwa amande. Me Buhuru ati “Hari ibyaha kunga abantu bidashoboka, ayo mande hari ibyaha adatangirwa. Nk’icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu, ni icyaha kiba cyarenze imbibi z’umuntu umwe. Ntabwo icyo gutangirwa amande.”
Uwizeyimana Evode yarahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016.
Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button