Category: Cyamunara
Amakuru, amatangazo n’ibindi byerekeranye na za cyamunara ziteganyijwe
-
CHOGM: Imihanda ikomeje kubakwa mu rwego rwo kunoza imitegurire
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burizeza abaturage ko imihanda itandukanye irimo gukorwa izaba yuzuye mu minsi iri imbere ku buryo nta kizongera kurogoya ingendo nk’uko byajyaga bigenda mu gihe hari inama zakira abantu benshi icyarimwe.
Hari abaturage bakunze kugaragaza ko mu gihe mu Mujyi wa Kigali habera inama mpuzamahanga ziba zanitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi batoroherwa n’ingendo mu mihanda minini baba basanzwe bakoresha.
Mu gihe habura amezi 3 n’iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha icyongereza, usanga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari imirimo yo guhanga imihanda mishya, ndetse imwe yaruzuye, mu gihe hari n’indi mu isanzweho irimo kwagurwa ibintu. Abaturage bagaragaza ko bizabafasha mu gihe igihugu cyaba gifite abashyitsi benshi.
Nizeyimana Didier yagize ati «Ibyo kwagura ni byiza kuko mu nama zabanje wasangaga bitwicira akazi cyane tugahurira muri iyi turi benshi, ariko kwagura ni sawa bashobora kuvuga ngo uyu n’uyu tuwuhariye abashyitsi baje mu nama, noneho natwe abasangwa bakaduharira iyindi kandi n ayo ihagije nta kibazo rwose tuba tunyuzwe kandi n’iyo mihanda y’abashyitsi yabonetse. »
Uwitonze Hyacinthe ati « Umubyigano hano wahabaga rwose nawe ukabibona ko umuhanda ari mutoya ariko ubu bari kuhagura rwose birashimishije. »
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali Eng. Asaba Emmanuel Katabarwa yizeza abatuye n’abagenda uyu mujyi ko imihanda ikirimo gukorwa hagamijwe koroshya urujya n’uruza ikazaba yarangiye mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ya CHOGM mu kwezi kwa gatandatu.
Yagize ati «Twizera ko imihanda myinshi izaba irangiye, ku buryo abantu batazabura aho baca, n’ituzuye izaba iri ku rwego rwo gukoreshwa, ubu hari imihanda myinshi yuzuye twamaze gukora ariko abantu ntibayikoresha turasaba abakoresha umuhanda muri uyu mujyi kutibanda ku mihanda minini kuko hari uburyo bagera aho bajya kandi bakoresha imihanda twubatse. Twavuga nk’iyubatswe mu Kiyovu mu Biryogo, i Gikondo ugana i Nyanza no ku i Rebero ku buryo uwayikoresha yagera aho ajya adakoresheje ya mihanda minini dukunda gukoresha igihe twakiriye abantu benshi, kuko ibyo bavuga ni byo mu gihe cy’inama ni yo iba ikoreshwa cyane. »
Biteganyijwe kandi ko mu kwezi kwa gatandatu hazaba haruzuye ibikorwaremezo bishya byo gutembera ku misozi ya Jali na Kanyinya, n’ibindi bizafasha abitabira iyi nama n’izindi nka yo kwisanzura no gutembera Umujyi wa Kigali uko babishaka.
RBA
-

Rwanda-Burundi: ‘Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya’
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yakiriye mugenzi we w’u Burundi n’intumwa yaje akuriye i Kigali kuwa gatanu, nk’uko iyi minisiteri yabitangaje.
Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona n’abo bakuriye baganiriye ku “ubufatanye mu rwego rw’ubutabera hagati y’ibi bihugu bivukana”, nk’uko minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda ibitangaza.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter iyi minisiteri ivuga ko Ugirashebuja yagize ati: “Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya”.
Yongeraho ko bishimiye ko imibanire y’ibihugu byombi iri gutera intambwe nshya nziza.
Nubwo kuva umwaka ushize haboneka koroha kw’amakimbirane ya politiki yari hagati y’ubutegetsi bwombi kuva mu 2015, abatuye ibihugu byombi ntibarabona neza umusaruro wabyo.
Ubuhahirane no kugenderanira kw’abatuye ibi bihugu ntibirasubukura – ibi nibyo byitezwe na benshi nk’ikimenyetso cya nyuma cyo gusubiza ibintu uko byari mbere.
Abaturage benshi b’ibihugu byombi – cyane cyane abaturiye imipaka – imibereho yabo yahungabanyijwe no kubuzwa kwambuka kubera amakimbirane yari ahari.
Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka kubugirira nabi.
Inama zitandukanye zarabaye zihosha umwuka mubi, kugeza ku magambo meza y’abategetsi b’impande zombi umwaka ushize wa 2021, n’uruzinduko rwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Burundi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ko hari intambwe igenda iterwa mu mubano n’u Burundi.
Yagize ati: “…mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”
Iki nicyo abaturage b’ibihugu byombi bategereje nk’uko bagiye babibwira BBC mu biganiro byatambutse.
Mu kwakira mugenzi we Banyankimbona, Ugirashebuja yavuze ko ibyagerwaho byose imbere hazaza “tugomba kubanza gushyiraho imikoranire ikomeye mu rwego rw’ubutabera.”
