Andi Makuru

U Rwanda rwahawe na EU inkunga ya miliyoni 52 z’amayero azarufasha mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

Kuri uyu wa mbere Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52 z’amayero zikabakaba miliyaridi 55.5 y’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.
Ku ruhande rwa EU iyo nkunga yatanzwe na Ambasaderi w’uwo muryango mu Rwanda, Nicola Bellomo naho ku ruhande rw’u Rwanda yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wanatangaje ko ayo mafaranga azifashishwa muri gahunda zigamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Nkuko Igihe kibitangaza, Aya mafaranga u Rwanda rwakiriye none, ni igice kigize inkunga ya miliyoni 460 z’amayero Komisiyo ya EU yemereye u Rwanda muri Nzeri 2014.

Muri gahunda yayo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuhinzi muri gahunda yayo yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingamba zo kwirinda coronavirus, iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa bitandukanye byibanda ku bufasha bw’amafaranga n’ibiribwa bigenewe abaturage no guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ubufatanye mu bikorwa by’iterambere n’inkunga y’ingoboka EU yageneye u Rwanda mu guhashya COVID-19, bigaragaza icyizere n’umubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi EU na Guverinoma y’u Rwanda.
ambasaderi_nicola_belloma.jpg
Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda Ambasaderi Nicola Bellomo yatangaje ko aya masezerano y’inkunga basinye ari muri gahunda y’inkunga yagutse yiswe #TeamEurope kandi ko ari mu buryo bwo gushimangira ubufatanye no gushyira mu bikorwa intego za EU zo gufasha ibihugu by’inshuti guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Iyi nkunga yahawe u Rwanda izatangwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kizatangwamo miliyoni 36 z’amayero, ikindi gitangwemo miliyoni 15.5 z’amayero mu gihe cy’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, 2019/2020 na 2020/2021.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button