Andi Makuru

Saa Moya, Isaha nshya ntarengwa yo kuba abantu bageze mu ngo

Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Kanama 2020, Itangazo ry’Ibeyemezo byayo ryagaragayemo impinduza ziganisha ku gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, byatumye iyi nama yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Muri Kigali niho hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu banduye by’umwihariko abakorera mu masoko atandukanye cyane iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana byanatumye yombi afungwa.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo birebana no guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugera kuri benshi mu Rwanda, yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo zitacyemewe.

Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

Indi myanzuro y’iyi nama yose urayisanga muri iri tangazo ryose.
page_1.jpg
page_2.jpg
page_3.jpg
page_4.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button