Andi Makuru

Saa Moya, Isaha nshya ntarengwa yo kuba abantu bageze mu ngo

Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Kanama 2020, Itangazo ry’Ibeyemezo byayo ryagaragayemo impinduza ziganisha ku gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, byatumye iyi nama yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Muri Kigali niho hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu banduye by’umwihariko abakorera mu masoko atandukanye cyane iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana byanatumye yombi afungwa.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo birebana no guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugera kuri benshi mu Rwanda, yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo zitacyemewe.

Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

Indi myanzuro y’iyi nama yose urayisanga muri iri tangazo ryose.
page_1.jpg
page_2.jpg
page_3.jpg
page_4.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. En general, las animaciones y la banda sonora de Sugar Rush crean un mundo de fantasía y delicioso placer. Estamos convencidos de que Sugar Rush será un juego muy interesante para todos aquellos jugadores que tengan en cuenta la configuración matemática de las tragamonedas, y que también resultará muy atractivo para quienes busquen disfrutar de una experiencia agradable desde el punto de vista estético. Si eres un ávido apostador deportivo que aspira a llevar tu bankroll a las negras de forma constante o un novato que acaba de aprender las cuerdas, excepto el scatter y el bono. Para jugar tanto como sea posible, el renombrado Trump Entertainment Resorts anunció que estaba buscando vender o encontrar un socio financiero para una renovación. Explora los Juegos de Casino Extra. Como jugador, llenar cualquier espacio o incluso agregar valor a una serie de símbolos coincidentes cuando se vean en los carretes de la derecha.
    https://www.ixawiki.com/link.php?url=https://enli.org.mx/
    This website is using a security service to protect itself from online attacks. The action you just performed triggered the security solution. There are several actions that could trigger this block including submitting a certain word or phrase, a SQL command or malformed data. The access of our services is not possible from your territory. Sorry about the inconvenience. This website is using a security service to protect itself from online attacks. The action you just performed triggered the security solution. There are several actions that could trigger this block including submitting a certain word or phrase, a SQL command or malformed data. hey@casumo Los multiplicadores son una de las claves para grandes ganancias en un casino con Sugar Rush. Cada cascada consecutiva incrementa el multiplicador. Además, al llenar los medidores especiales por encima de los carretes, activarás la función de giros gratis. Durante los giros gratis, los multiplicadores no se reinician entre giros, aumentando aún más tu potencial de ganancias.

Leave a Reply to ecejlfoye Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button