Andi Makuru

Bwa mbere Perezida Kagame yerekanye ifoto y’Umwuzukuru we

Mu ijoro ryo kuwa kabiri 15 Nzeri 2020 nibwo ku rukuta rwa Twitter rw’Umukuru w’igihugu Paul Kagame hagaragaye ifoto yivugira.
Ni ifoto igaragaza Prezida Kagame ateruye agahinja, agaragaza akanyamuneza mu maso he, ndetse anandika munsi y’iyo foto amagambo ashimangira ko impera z’icyumweru zamubereye nziza ari kumwe n’umwuzukuru we yise umuntu mwiza by’agatangaza.
Umukuru w’Igihugu yari aherutse gutangaza ko afite umwuzukuru w’umukobwa, nyuma y’aho umukobwa we Ange Kagame yibarutse imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ku wa 19 Kanama 2020.
Ange Ingabire Kagame ni ubuheta (umwana wa kabiri) bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akaba yarashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho.

Prezida Kagame yabwiye umunyamakuru wa RBA ko kugira umwuzukuru byamwongereye izindi nshingano za kibyeyi kuko yari asanzwe ari Se w’abana ariko ubu akaba yariyongereyeho kuba na Sekuru, ibintu Perezida Kagame agereranya no kuzamurwa mu ntera, ahabwa izindi nshingano.
he-nakuzukuru.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button