Andi Makuru

U Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika n’urwa 33 ku isi mu bihugu bifite ubwisanzure mu bukungu

Raporo ya 2020 ya Economic Freedom Index yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu bihugu bifite ubwisanzure mu bukungu aho rwahawe amanota 70.9, ari nayo yaruhaye uwo mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 33 ku Isi.
Amanota u Rwanda rwabonye uyu mwaka yagabanutseho 0.2 ugereranyije n’ayo rwari rufite muri raporya Economic Freedom Index y’umwaka ushize, kuko bwo rwari rufite amanota 71.1.
Ni umwaka wa kabiri u Rwanda bigaragaye ko ruhagaze neza mu cyiciro cy’ibihugu byisanzuye biri mu cyiciro cya kabiri, kuko kirimo ibihugu byose bifite amanota ari hagati ya 79,9 na 70. Ikindi cyiciro kirimo ibihugu bifite amanota ari hagati ya 100 na 80 aharimo ibihugu byisanzuye mu buryo busesuye.

Iki kigereranyo cyerekana ko mu myaka itanu, ubukungu bwazamutse biturutse ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi, ndetse n’ishoramari ryashyizwe mu rwego rw’abikorerera.

U Rwanda rushimirwa ko ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika byakoze iyo bwabaga mu koroshya ubucuruzi ndetse rukaba rugira n’uruhare mu kurwanya ruswa, ari naho amanota yo kuba igihugu gifite ubudakemwa aturuka.

Mu 2016 u Rwanda rwari rwagize amanota 63.1, umwaka wakurikiyeho aba 67.6 mu gihe mu 2019 yabaye 71.1. Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Ibirwa bya Maurice nibyo biri hejuru y’u Rwanda kuko biri ku mwanya wa mbere n’amanota 74.9, yazamutseho 1.9 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Igihugu kiri ku mwanya wa gatatu ni Botswana n’amanota 69.6, Seychelles n’amanota 64.3 ku mwanya wa kane, Cap Vert ku wa gatanu n’amanota 63.6 mu gihe Tanzania aricyo gihugu cyo mu karere kiri hafi kuko kiri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 61.7.

Ku Isi ibihugu bitatu bya mbere ni Singapore, Hong Kong na Nouvelle-Zélande mu gihe ibindi bihugu bikomeye ku Isi nk’u Bwongereza biri ku mwanya wa karindwi, Canada ku wa cyenda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17.
rwanda_economy_ok.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button