ICYO MINISANTE IVUGA KU MPAMVU Y’IZAMUKA RIKABIJE RY’IMIBARE Y’ABANDURA COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kugira ngo u Rwanda rube igihugu gitekanye kizira Covid-19, ubuzima bwongere gusubira uko bwahoze, hakenewe uruhare rufatika rwa buri wese mu kwirinda no kurinda abandi kwandura iki cyorezo.
Ni kenshi muri raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ishusho ya Covid-19, abantu bagiye bakangarana babonye umubare munini w’abanduye bashya ariko uretse ku wa 23 Kamena 2021, nta wundi munsi abanduye bigeze bagera kuri 900.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Cyumweru kimwe, ni ukuvuga kuva ku wa 17 Kamena -23 Kamena 2021, abantu bamaze kwandura Covid-19 ni 4085.
Ni muri iki Cyumweru kandi hagiye hagaragara abanduye benshi umunsi umwe kuko nko ku wa 21 Kamena handuye abantu 622, ku wa 22 Kamena handura abantu 861 mu gihe mu masaha 24 yo ku wa 23 Kamena 2021, habonetse abarwayi bashya 964.
Ibi bivuze ko muri iyi minsi itatu ishize ari iy’amateka mashya ya Covid-19 mu Rwanda kuko urebye n’umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo muri iyo minsi itatu ni 15.
Minisiteri y’Ubuzima yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abarwayi bangana na 96%, bari kwitabwaho bari iwabo mu ngo naho abandi basigaye bari mu bigo byita ku barwayi ba Covid-19 [Treatment Centers] bya Nyarugenge na Kanyinya.
Muri rusange uko imibare y’abandura yiyongera ni ko n’abarwayi bakenera kwitabwaho biyongera kuko ubu abarwaye bose ni 6.129 barimo 12 barembye. Ni mu gihe umubare w’abakira uri kugabanyuka kuko bakize mu masaha 24 yashize hakize abantu 22 gusa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko impamvu ziri gutuma imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 yiyongera zishingiye cyane ku kudohoka kw’Abanyarwanda ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ati “Muri iyi minsi ishize, imibare y’abandura Covid-19 ndetse n’abajyanwa mu bitaro yongeye kuzamuka, zimwe mu mpamvu zibitera ni uko habayeho kudohoka kwa benshi ndetse no kudakurikiza ingamba zo kwirinda.”
Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo urukingo rugere ku bantu benshi bashoboka, nibura 60% y’Abanyarwanda bose. Mu gihe aba bantu bazaba barakingiwe, inzego zishinzwe ubuzima zivuga ko ari bwo ibintu bishobora kuzasubira mu murongo byahozemo Covid-19 itaraza.
Kuva ibikorwa byo gukingira Coronavirusi mu Rwanda bitangiye ku wa 5 Werurwe 2021, abagera ku 391.058 ni bo bamaze guhabwa inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer.
Covid-19 itembera mu mwuka
Minisitiri Dr Ngamije avuga ko uburyo iki cyorezo cyandura n’uko gikwirakwira muri rusange buteye inkeke ari na yo mpamvu abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.
Ati “Tugomba gufata ingamba zikaze kurushaho ndetse tukanazishyira mu bikorwa uko bikwiye tutararengwa n’iki kibazo nk’uko byagiye bigaragara no mu bindi bihugu.”
Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi bumaze kwemeza ko iyi virusi itembera mu mwuka kandi igakwirakwira mu bantu igihe bari ahantu hafunganye kandi hatageramo umwuka wo hanze uhagije, bityo haba harimo urwaye akanduza abari kumwe na we ahumetse, avuze cyangwa se akoroye.”
Yasabye abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’abakozi mu nzego zitandukanye kwirinda gukorera ahantu hafunganye ndetse ho bishoboka ko bakorera hanze bakaba babikora kugira ngo birinde.
Ati “Nimucyo twiyemeze gukorera imirimo yacu hanze aho bishoboka, dufungure amadirishya kugira ngo twinjize umwuka mwiza cyane cyane mu mashuri, aho dukorera n’ahandi hose hatangirwa serivisi ku bantu benshi nk’amavuriro, banki cyangwa se ibiro by’ahakorera inzego z’ubuyobozi, imodoka zitwara abagenzi zikwiye gufungura amadirishya mu gihe cy’urugendo.”
Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Covid-19, zisaba abashinzwe gufasha abinjira mu nyubako zihuriramo abantu benshi kubigira inshingano kwibutsa ababagana gukaraba neza intoki, kwambara neza agapfukamunwa no kubakumira kugira ngo batabyigana igihe bagiye kwinjira.
Minisitiri Dr Ngamije ati “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 ni byo bizahagarika ukwiyongera k’ubwandu bw’iki cyorezo. Twese hamwe nta n’umwe udohotse tugire uruhare rufatika mu kwirinda no kurinda abandi, ni byo bizadufasha mu kugira igihugu gitekanye kizira Covid-19.”
Muri rusange abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, barasabwa kandi kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.






It’s easy to bet on sports however you choose, with a physical bet slip from a window or kiosk — or you can place bets on your phone, too. Copyright © 2025 Bhupati Book All Rights Reserved. The advantage of online betting apps is obvious — you can bet anywhere and anytime, no matter where you are or what you’re doing. It only takes seconds to unlock your phone, load the app, and place a bet. This is especially beneficial for live betting online, which is time-sensitive by nature. Our goal is to make this task easier. Top 100 Bookmakers brings you a full list of bookmakers operating online and collects all the crucial facts about the most visited of them (the ranking is based on bookmakers website traffic). While offering this information, we do our best to respect the following principles:
https://bbs.mikocon.com/home.php?mod=space&uid=273617
NitroBetting.eu stands out as one of the top Bitcoin sportsbooks worldwide, attracting millions of sports bettors with its extensive offerings. Featuring a mobile-optimized platform, popular single-game parlays (SGPs), and a broad range of sports leagues, NitroBetting provides a premium betting experience. With a user-friendly interface and a variety of props, it’s easy to see why it remains a go-to choice for Bitcoin sports betting enthusiasts globally. The sports betting site is licensed by the Curacao Gaming Commission and consists of categories within the sportsbook, such as live sports events, bouts, e-sports, and even video games. Wall St Memes Casino also boasts a native token called WSM and supports multiple other payment options, both traditional and crypto. Along with a fluid interface with perfect categorization of each event, this sports betting site can surely be considered one of the top options for those interested in a more diverse array of betting options.