Ubutabera

Nyanza: Abahesha b’Inkiko 25 baherutse kurahirira kwinjira muri uyu mwuga basoje amahugurwa y’iminsi 5 muri ILPD

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashya barahiriye kwinjira mu mwuga w’Ubuhesha kuya 01 Ukuboza 2020, kuri uyu wa gatanu basoje amahugurwa y’iminsi 5 atanu bagiriraga mu ishuri rikuru ILPD riherereye mu karere ka Nyanza.
Aya mahugurwa yibanze cyane ku kongerera ubumenyi aba bahesha b’Inkiko b’Umwuga ku bijyanye n’ikora n’ikoreshwa rya sisteme y’ikoranabuhanga isigaye ikoreshwa mu karingiza inyandikompesha ariyo IECMS.

Abahesha b’Inkiko bashya bemeza ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko ababera umwanya mwiza wo gukosora amakosa yose ashobora gukorwa mu mwuga aturutse ku ikoreshwa nabi rya sisteme ya IECMS.
Banashimangiye ko biteguye gukoresha neza ubumenyi bahawe na cyane ko ngo imirimo yabo yo kurangiza inyandikompesha bafite icyizere ko ishobora gusubukurwa bitarambiranye.

Umuyobozi mukuru wungirishe ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ILPD Bwana SHIRIMPUMU Erick asoza aya mahugurwa yashimiye abahesha b’Inkiko bayitabiriye kandi abasaba ko ubumenyi bahawe kuri IECMS babukoresha mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo butazabacika. Yaboneyeho kubibutsa ko kuri ubu ikoranabuhanga rifashe runini mu gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse bityo ko bagomba guhora bakarishya ubumenyi bwabo mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

IECMS sisiteme ikoreshwa mu butabera yaba mu bucamanza no mu kurangiza inyandikompesha imaze igihe ikoreshwa mu butabera mu Rwanda aho ishimirwa koroshya imikorere no gutanga ubutabera binyuze mu mucyo. Iri koranabuhanga ninaryo rigiye kujya ryifashishwa mu gukora cyamunara hatagombereye kubaho iteraniro ry’abaguzi ku mutungo utezwa cyamunara mu rwego rwo gukemura ibibazo byinshi byagiye binegwa mu ikorwa rya za Cyamunara.
e4uxeitwqaexlq2.jpg
e4uxeiywqae80rc.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button