Andi Makuru

Kuki Donald Trump atinya byimazeyo kurekura ubutegetsi?

Donald Trump umwe mu ba president badasanzwe ndetse batangaje babayeho muri USA. Ni uwa 45 wayoboye iki gihugu cy’igihangage. Kuri ubu benshi baribaza niba gahunda afite yo kurwanira insinzi no guhakana ko Joe Biden yatsinze kugeza ku ndunduro hari aho bizamugeza.
Igisubizo tuzakibwirwa n’igihe, ahubwo munkundire turebera hamwe impamvu zikomeye zituma Donald Trump yizirika burundu ku butegetsi. Yego gukomeza kuyobora ntawe utabikunda, ikindi ni umwe mu ba president bake cyane bananiwe kwisubiza insinzi ngo bayoboye indi manda.
Kuva intambara ya kabiri yisi yarangira byabaye ku ba president babiri gusa. Jimmy Carter wayoboye Amerika kuva muri 1963 kugera muri 67 na George Hebert W. Bush wayoboye kuva mu 1989 kugera muri 93. Trump ni uwa gatatu waba unaniwe kwisubiza iyo nsinzi ya mandate ya kabiri biri mu byatuma agundira ubutegetsi cyane ko muri Kamere ye gustindwa abyirinda cyane.
Nyamara si izo mpamvu ebyiri mbanje zikomeye. Impamvu nyamukuru ni uko Trump yaba atinya cyane ibirego bigomba kumushyirwaho mu gihe yaba atakiri President wa USA, kuko ubudahangarwa ahabwa n’amategeko burangirana n’inshingano z’umukuru w’igihugu.
Uti arazira iki? Ibitabo byinshi birimo ikitwa Un parrain a la maison blanche cya Fabrizio Calvi, Stupide et Dangereux cyanditswe na Normand Lester n’ibindi byinshi bigaruka ku mateka y’uyu mugabo w’umusatsi w’umuhondo wabayeho mu bikorwa bitandukanye bitemewe n’amategeko kugeza nubwo ngo yakoranaga na Mafia ariko yagera aho agashobora kugera mu nzu yererana ngo ayobore abanyamerika.
Benshi biganjemo abagore bamaganye Trump agitorwa na mbere yaho bamushinja kubahohotera mu myaka ya kera, abandi bakamuvugaho ibikorwa byo gukwepa umusoro n’ibindi byinshi.
Umwishywa wa Donald trump yatangarije ikinyamuru the newyorker ko Trump afitiye ubwoba kuba kuva kubutegetsi kuko ngo atekereza ko yazakurikiranwa n’inkiko ku birego bitandukanye bimwe byaregerwa inkiko zisanzwe, izo bita civile bidahanisha igifungo n’ibindi byajyanwa mu nkiko ziburanisha ibyaha, criminal, ibi nibyo bihanishwa igifungo.
Kugeza aka kanya Donald Trump yashoboye gukwepa neza ibirego bitandukanye byari bigamije kumwambura ubunyangamugayo ngo akurwe ku buyobozi, harimo ibyamushinjaga kwiyandarika mu bagore bamwe banamushinja kubafata kungufu, harimo n’ibikorwa byo kunyereza umusoro byose bitamuhamye ariko abahanga bemeza ko byanga bikunda ubudahangarwa ahabwa no kuba yitwa president wa USA nabwamburwa azahita atabwa kuwa kajwiga.
Donald Trump nta gishya abibonamo kuba yakurikiranwa kuko kugeza ubu yarezwe mu birego 4000 byose byiganjemo ibiri civile bishobora gutuma akurikiranwa n’ubutabera mugihe cyose yaba atsinzwe amatora byeruye.
Uretse n’ibyo habarurwa imisoro myinshi trump yanyereje ibarirwa mu Magana y’ibihumbi by’amadorali. Kimwe nuko hari umwenda usanzwe urenga byanga bikunda miliyoni 300 z’amadorali ya amerika agomba kwishyurwa byihutirwa.
Ikinyamakuru Financial Times cyo kivuga ko umwenda uremereye Trump awufite mu ishoramari ry’ibijyanye n’inyubako aho afite miliyoni 900 z’amadorali agomba kwishyura kandi ngo igihe ntarengwa cyo kuba yayishyuye kirasatira umusozo muri myaka mikeya yakurikira ugutsindwa kwe aramutse atsinzwe burundu.
Kugeza ubu ibirego birenga 20 byihariye byibasiriye Trump n’abagize umuryango we. Trump aterwa isereri no gutekereza ku ma perereza atandukanye akorwa kubyaha bikekwa ku bigo byose yayoboye. Apererezwaho ku bijyanye n’ibyaha bikomeye criminal n’ibirego mbonezamubano civile akurikiranwaho n’ibigo by’igihugu birenga 9.
Ibyo bigo bimugenzaho ibyaha yakoreye mu bigo by’ishoramari bye, mu kigega yashinze ariko kikaza gufungwa kikavangwa mubindi bikorwa, amakosa yakozwe mu kwiyamamaza kwe, ndetse n’ibyakozwe na komite yari ishinzwe gutegura irahira rye muri 2016, ndetse n’ibyaha yakoze mu bijyanye n’icungamutungo rye bwite.
Iyo komite ya trump ikurikiranwe n’amaperereza atanu muri New York, New Jersey no muri Washington. Irakekwaho ko yaba yaratewe inkunga n’abaterankunga b’abanyamahanga mu buryo butemewe n’amategeko.
Muri New York abagenzacyaha bakurikiranye ibyaha byo gukoresha abanyamahanga badafite ibya ngombwa bamwe bita aba sans papier baba bakora mu bibuga bya Golf bya Donald Trump. Muri NewJersey naho bakurikiranye ibyaha byo guha ibyangombwa by’ibihimbano abanyamahanga kugira ngo babashe gukora mu kigo cya Trump’s Bedminster, New Jersey, Resort.
New York Times nayo iherutse gutangaza ko Trump n’ibigo by’ubucuruzi bye biri mu kangaratete kuko bikurikiranweho kunyereza umusoro no kwirengagiza amabwiriza agenga ubwishingizi nkuko bigaragazwa n’ikirego cyagejejwe mu rukiko rwa New York.
Mukwa 8 2020, umushinjacyaha wa Manhattan Cyrus Vance Jr, yatangaje ko ari gukora nawe iperereza ku byaha bikomeye biri criminal byimbitse kandi by’uruhererekane byakozwe n’icyo twakwita ubwami bwa trump.
Uwahoze ahagarariye Trump mu mategeko Michael Cohen yarangije guhamwa n’icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga ayari agamije gucecekesha abagore babiri bavugaga ko benda gutangaza iby’umubano wabo n’imibonano bagiranye na Trump. Cohen warangije guhamwa niki cyaha, akanahamwa n’icyaha cyo kwica amategeko agenga ibikorwa byo gutera inkunga kwiyamamaza kwa president, yatangaje ko ibyo yakoze byose yabikoze ategetswe na Trump.
Kugeza ubu nanone abagore 26 barimo Summer Zervos, wabaga ahanganye na Trump mu kiganiro the Apprentice, bashinja trump kuba yarabakoreye ihohoterwa rishingiye ku ishimishamubiri. Uyu yemeje ko Trump akoresheje igitugu n’imbaraga, nta bwumvikane na mba yamusomye kungufu ku munwa, amukora ku mabere no ku myanya y’ibanga yo hepfo.
Kuya 4 ugushyingo 2019, umunyamakuru w’icyamamare Elisabeth Jean Carroll yatangiye gukurikirana Trump amushinja ko yemeje ko ari umubeshyi bikaba byaragize ingaruka mbi ku mwuga we n’ikiganiro cye cyitwa Ask E kinyura mu kinyamakuru Elle Magazine.
Uyu munyamakurukazi yari yareze Trump kuba yaramufashe kungufu ubwo bari mu cyumba bagombaga kuganiriramo. Icyo gihe uyu munyamakurukazi yatanze ibimenyetso birimo n’amasohoro ya Trump ngo yamenetse ku myenda ye bikaba biteganijwe ko mugihe Trump yaba avuye kubutegetsi yategekwa guhita atanga DNA ye ikajya gusuzumwa ngo harebwe niba koko ihura n’ibyo bimenyetso Carroll yatanze.
Ese Trump azabihonoka?
take-trump-to-prison.jpg
trump-prison.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 13

  1. Thanks for the recommendations on credit repair on your web-site. A few things i would offer as advice to people is to give up this mentality that they’ll buy today and shell out later. As being a society most of us tend to try this for many factors. This includes family vacations, furniture, and items we really want to have. However, you should separate one’s wants from the needs. While you’re working to fix your credit score actually you need some sacrifices. For example you are able to shop online to economize or you can look at second hand merchants instead of expensive department stores regarding clothing.

  2. De spelprovider weet elk jaar wel een felbegeerde prijs in de wacht te spelen. Zo wonnen ze met de gokkast Wolf Gold een prijs voor Best Slot Game 2018 tijdens de Malta Gaming Awards en in 2019 de Best Game Provider award (AskGamblers Award). Pragmatic werd in 2020 nog verkozen tot Best iGaming Supplier tijdens de International Gaming Awards (IGA). Verder kan je Sugar Rush onder andere spelen bij Monixbet en bij HappySlots. 711 heeft tevens het exclusieve Sugar Rush Xmas beschikbaar. Sugar Rush werd gelanceerd in juli 2022 en is ondertussen een echte klassieker geworden. Niet per se omdat het vernieuwend is, maar omdat het precies doet wat het belooft: kleurrijke chaos combineren met zenuwslopende bonus features. Inmiddels heeft Pragmatic Play verschillende varianten uitgebracht, waaronder Sugar Rush 1000 en Sugar Rush Xmas. Al deze online slots vind je in een casino zonder Cruks. Het spelaanbod is hier vaak ruimer dan in een Nederlands online casino.
    https://www.carvaoelshadday.com.br/?p=6042
    Light & Wonder (SG) biedt een enorm scala aan hoogwaardige gokautomaten, evenals de nieuwste. Dus bereid je voor om je onder te dompelen in de wereld van online casino’s en geniet van de opwinding en sensatie die deze spellen te bieden hebben, nieuwe games. De verschillende bonussen die BetMGM aanbiedt hebben wel een aantal voorwaarden. Sowieso gelden de bonussen alleen voor spelers van 24 jaar en ouder die nog niet eerder een bonus bij BetMGM geclaimd hebben. Daarnaast kunnen er rondspeelvoorwaarden of inzetverplichtingen van toepassing zijn bij de bonussen. Lees voor alle voorwaarden de actievoorwaarden op de bonuspagina van BetMGM goed door. Het bonusspel van Sugar Rush bestaat uit twee opwindende functies: de multiplier spots feature en de free spins feature. De Multiplier Spots feature voegt vermenigvuldigers toe aan posities op het grid, terwijl de Free Spins feature spelers beloont met gratis spins en groeiende vermenigvuldigers voor potentieel lucratieve overwinningen.

Leave a Reply to jbpwehena Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button