Ubutabera

Nimudakora akazi k’ubuhesha bw’Inkiko neza muzatuma abaturage batera icyizere ubutabera:Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’Inkiko bashya 25, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa nkuru ya Reta Busingye Johnston, yagarutse ku makosa amwe n’amwe yagiye arangwa ku bahesha b’Inkiko b’Umwuga mu bihe byashize harimo kudakurikiza inzira irangizwa ry’imanza rinyuramo, abasaba kuyirinda hagamijwe gutanga ubutabera bwuzuye ku muturage. Kandi abo nibo bakabaye baturinda imvugo zumvikana mu binyamakuru ko imanza zitarangizwa ku kigero gishimishije;

busingye_arahira.jpg

Yagize ati: Kurangiza inyandikompesha, byaba bikozwe ku neza cyangwa ku gahato, niyo ntambwe y’itangwa ry’ubutabera bwuzuye, kuko inyandikompesha zidashyizwe mu bikorwa, zituma abaturage bacika intege, ntibabe bagifite inyota yo guharanira uburenganzira bwabo. Ibyo rero bikwiye gutuma mwe bahesha b’inkiko mumaze kurahira mwumva ko mufite uruhare rukomeye mu itangwa ry’ubutabera.

Kugeza ubu abahesha b’Inkiko b’Umwuga bageraga kuri 491, biyongeraho aba 25 barahiriye gukora uyu murimo mu bupfura no gukurikiza amategeko, bose hamwe bakaba 516 babarwa nk’abanyamuryango b’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Me SEBERA Nyunga Antoine, Prezida w’uru rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yahaye ikaze aba bahesha b’Inkiko bashya ndetse anabashimira kuba barahisemo kwerekeza ubumenyi bwabo mu by’Amategeko mu murimo wo gutanga icyuzuzo cy’ubutabera kuko aribo bahesha abaturage ibyo batsindiye mu nkiko cyangwa mu bunzi nkuko biba bitegekwa n’inyandiko mpesha zitandukanye.

Me Nyunga yagize ati: Imanza zikeneye kurangizwa ni nyinshi kandi uwo niwo murimo mwahisemo gukora kandi nizeye ko muzawosoza neza. Urugaga rwiteguye gufatanya namwe mu mikorere yanyu cyane cyane mu ntangiriro z’imirimo yanyu kuko mukeneye kwinjizwa mu mikorere y’ikoranabuhanga bagenzi banyu batangiye gukoresha mu kurangiza inyandikompesha ndetse mukanahabwa ubumenyi bwihariye muzakenera mu kuzuza inshingano zanyu mu bunyamwuga n’ubunyangamugayo.

Kugeza uyu munsi, Abahesha b’Inkiko bigenga bageze kuri 516 harimo n’aba barahiye none, tukongeraho Abahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga bangana na 2627 (Abanyamabanga Nshingwabikorwa 30 b’Uturere, 416 b’Imirenge, 2,147 b’Utugari, 03 bo muri Minisiteri y’Ubutabera, 01 wo ku Rwego rw’Umuvunyi ndetse na 30 bo muri MAJ). Bivuze ko mu Rwanda habarurwa Abahesha b’Inkiko bagera kuri 3.143 hatabariwemo abo mu ma Gereza n’ababihabwa n’amategeko agenga Ibigo bakoreramo.

whatsapp_image_2020-12-01_at_15.30.23.jpg
whatsapp_image_2020-12-01_at_15.09.21.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 9

  1. п»їActually, I came across an interesting article regarding cheap Indian generics. It explains CDSCO regulations for ED medication. If you are looking for cheaper alternatives, visit this link: п»їhttps://kisawyer.us.com/# top 10 pharmacies in india. Might be useful.

  2. п»їLately, I discovered an informative resource concerning buying affordable antibiotics. It covers WHO-GMP protocols when buying antibiotics. If you are looking for reliable shipping to USA, go here: п»їkisawyer.us.com. Worth a read.

  3. п»їTo be honest, I found a helpful guide about Indian Pharmacy exports. It details CDSCO regulations when buying antibiotics. For those interested in factory prices, visit this link: п»їreading. Worth a read.

  4. If you want to save cash on meds, you should try reading this archive. It shows shipping costs. Discounted options found here: п»їview.

  5. п»їTo be honest, I came across an informative article about cheap Indian generics. It covers WHO-GMP protocols for generic meds. If you are looking for cheaper alternatives, visit this link: п»їmore info. Worth a read.

  6. п»їRecently, I came across a helpful page regarding ordering meds from India. It details CDSCO regulations for generic meds. If you are looking for cheaper alternatives, read this: п»їkisawyer.us.com. Good info.

  7. п»їTo be honest, I discovered an interesting resource regarding cheap Indian generics. The site discusses WHO-GMP protocols for ED medication. If anyone wants reliable shipping to USA, visit this link: п»їindia pharmacy. Cheers.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button