M23 yamaganye imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho ku wa gatatu mu nama y’i Luanda muri Angola byuko aka kanya uva mu birindiro byawo.
Hari mu biganiro hagati ya Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko impande zombi zemeranyijwe guhosha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa diplomasi hagati y’ibihugu byombi.
Byatangaje ko ibyo bizagerwaho “gahoro gahoro” binyuze mu kubyutsa akanama gahuriweho n’impande zombi – u Rwanda na DR Congo – kari kamaze imyaka kadaterana. Inama yako iteganyijwe i Luanda ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa karindwi.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko “imirwano ihita ihagarara” hagati y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi uyu “ugahita uva mu birindiro byawo aka kanya” byo muri Congo “nta kindi ubanje gusaba”.
Ariko umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda.
Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.
Major Ngoma yagize ati: “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?”
“Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”
Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda “nta cyo bizageraho”.
Ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”.
Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.
Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.
Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.
Mu cyumweru gishize, ONU yavuze ko uyu mutwe urimo “kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye”.
Mu biganiro by’i Luanda byo ku wa gatatu, ibiro bya Perezida wa Congo byanavuze ko hemeranyijwe ko gucukura umutungo kamere uko ari ko kose “bigomba gukorwa mu kubahiriza ubusugire bwa za leta”.
BBC
yasal kumar oyunlarД±: casibom guncel adres – yasal oyun siteleri casibom1st.com
sweet bonanza 1st sweet bonanza 1st sweet bonanza sweetbonanza1st.com
bahis siteleri 2024: casibom giris adresi – casinoda en Г§ok kazandД±ran oyun casibom1st.com
online casino websites: casibom giris – tГјrk partner siteleri casibom1st.com
sweet bonanza giris: sweet bonanza demo – sweet bonanza 1st sweetbonanza1st.shop
https://casibom1st.com/# yasal kumar siteleri
yurt dД±ЕџД± bahis sitesi: casibom resmi – spor siteleri listesi casibom1st.com
deneme bonusu beren siteler: casibom giris – tГјrk partner siteleri casibom1st.com
bet casino casibom giris adresi oyun dene casibom1st.shop
mexican pharmacy certified Mexican pharmacy Mexican pharmacy ship to USA
usa mexico pharmacy: UsMex Pharm – п»їbest mexican online pharmacies
USMexPharm: USMexPharm – UsMex Pharm
https://usmexpharm.com/# pharmacies in mexico that ship to usa
mexican drugstore online: UsMex Pharm – usa mexico pharmacy
certified Mexican pharmacy Us Mex Pharm UsMex Pharm
online shopping pharmacy india: UsaIndiaPharm – USA India Pharm
USA India Pharm: buy medicines online in india – UsaIndiaPharm
india pharmacy mail order: USA India Pharm – USA India Pharm
UsaIndiaPharm top 10 online pharmacy in india UsaIndiaPharm
india pharmacy: UsaIndiaPharm – india pharmacy mail order
top online pharmacy india: UsaIndiaPharm – online pharmacy india
pharmacy website india: india online pharmacy – best india pharmacy
п»їlegitimate online pharmacies india: USA India Pharm – indian pharmacies safe
USA India Pharm: USA India Pharm – top 10 pharmacies in india
online pharmacy india world pharmacy india cheapest online pharmacy india
UsaIndiaPharm: UsaIndiaPharm – UsaIndiaPharm
best india pharmacy: Online medicine order – indian pharmacies safe
pharmacy canadian superstore: usa canada pharm – usa canada pharm
USACanadaPharm: onlinecanadianpharmacy – canadian pharmacy store
USACanadaPharm canadian family pharmacy recommended canadian pharmacies
USACanadaPharm: the canadian pharmacy – usa canada pharm
canadian 24 hour pharmacy: usa canada pharm – canada drug pharmacy
canadian pharmacy world reviews canadian pharmacy uk delivery USACanadaPharm
best canadian pharmacy to order from: usa canada pharm – reputable canadian online pharmacies
usa canada pharm: usa canada pharm – usa canada pharm
my canadian pharmacy review: USACanadaPharm – canadian pharmacy no rx needed