Perezida wa DRC Tshisekedi yahamije ko adashidikanya ko u Rwanda rufasha M23
Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo ku cyumweru yatangaje ko “nta gushidikanya” ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko ashimangira ko bashaka kubana mu mahoro na Kigali.
Kuva aya makimbiranye yubuye, ni ubwa mbere yumvikanye kumugaragaro ashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.
Abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana ibi birego, bavuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cya DR Congo ubwayo.
Avugira mu ruzinduko yari arimo muri Congo Brazaville aho yabonanye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Tshisekedi yavuze adaca ku ruhande.
Yagize ati: “Igihe cyose mbona ko dukwiye kubaka ibiraro aho kubaka inkuta. Ariko dore nanone aho turi.”
Yavuze ko abaturanyi ba DR Congo batagomba kwibeshya ko ubushake bwayo bw’amahoro ari intege nkeya, ati: “ibyo ntibikwiye guha abaturanyi bacu umwanya wo kuza kudushotora.
“Nizeye ko u Rwanda rwize isomo, kuko uyu munsi biraboneka neza, nta gushidikanya ko u Rwanda rwafashije M23 kuza bagatera RDC.”
Ibirego Kinshasa irega Kigali byatumye ihagarika ingendo z’indege za Rwandair muri DR Congo kandi ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwajemo kidobya muri ibi bihe.
Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yarahagaze nyuma y’uko mu cyumweru gishize izi nyeshyamba zatangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe.
Gusa mu mpera z’icyumweru gushize umuvugizi w’izi nyeshyamba yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kubagabaho ibitero bishya.
Hagati aho Perezida João Lourenço wa Angola yatangije umuhate wo guhuza ba perezida Tshisekedi na Kagame ngo bashake umuti w’ubwimvukane bucye mu mahoro.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yashimiye Lourenço, Macky Sall ukuriye Ubumwe bwa Africa na Denis Sassou Nguesso, ku muhate wabo mu kumvikanisha RDC n’u Rwanda, nk’uko ibiro bya perezida wa RD Congo bibitangaza.
source: BBC