URUGAGA RW’ABAHESHA B’IBINKIKO B’UMWUGA RURI GUHUGURA ABAHESHA B’INKIKO BASHYA 33

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashya 34 bari guhugurwa muri gahunda y’amahugurwa abanziriza kwinjira mu mwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko biganjemo abarahiriye kwinjira mu mwuga w’ubuhesha bw’Inkiko kuwa 01 Kuboza kwa 2020.
Aba bagombaga kuba barahuguwe bakimara kurahira ariko kubera imbogamizi za Covid19 harimo na gahunda ya Guma mu Rugo byasabye gutegereza igihe kinoze.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rutangaza ko aya mahugurwa ahabwa Abahesha b’Inkiko mbere y’uko batangira neza mu mwuga, ari ingirakamaro kuko abafasha kwinjira mu mwuga basobanukiwe neza, bikabarinda kugwa mu makosa ashobora kwitirirwa akamenyero gacye.
Me MUNYANEZA Valérien Visi Prezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga wanatangije ku mugaragaro aya mahugurwa yasabye aba Bahesha b’Inkiko bashya guha agaciro ubunyamwuga bushingiye ku bunyangamugayo kuko uyu mwuga wo kurangiza Imanza n’izindi nyandiko mpesha usaba ubushishozi bwinshi dore ko ari nako kazi gapfundikira ubutabera.
Abahesha b’Inkiko bashya bari guhugurwa nabo batangaje ko bishimiye guhabwa ishusho y’Umuhesha w’Inkiko ubereye umwuga kandi ko ubunararibonye basangizwa n’intyoza zirambye muri uyu mwuga ngo buzabafasha kumenya uko bitwara mu bibazo bishobora kugaragara mu kazi kabo ka buri munsi.
Ku munsi wa mbere amasomo yahawe abahugurwa yibanze cyane ku itegeko ryo Kurangiza Imanza n’indi mirimo y’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, ndetse banahawe inshamake y’amateka y’umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko mu Rwanda n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko by’Umwihariko.
Ku munsi wa kabiri byitezwe ko Abahesha b’Inkiko bazahabwa ubumenyi bw’Ibanze ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu kurangiza Imanza no gukorana n’Abagenagaciro mu rugendo rwo kurangiza Imanza, by’umwihariko ikorwa rya Cyamunara.








https://umassindiapharm.xyz/# Umass India Pharm
http://nyupharm.com/# canadian pharmacy meds
Unquestionably consider that which you stated. Your favourite reason seemed to be at the web the easiest thing to understand of. I say to you, I definitely get irked at the same time as folks think about concerns that they plainly don’t understand about. You managed to hit the nail upon the highest and outlined out the entire thing with no need side effect , other folks can take a signal. Will probably be again to get more. Thanks