URUGAGA RW’ABAHESHA B’IBINKIKO B’UMWUGA RURI GUHUGURA ABAHESHA B’INKIKO BASHYA 33

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashya 34 bari guhugurwa muri gahunda y’amahugurwa abanziriza kwinjira mu mwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko biganjemo abarahiriye kwinjira mu mwuga w’ubuhesha bw’Inkiko kuwa 01 Kuboza kwa 2020.
Aba bagombaga kuba barahuguwe bakimara kurahira ariko kubera imbogamizi za Covid19 harimo na gahunda ya Guma mu Rugo byasabye gutegereza igihe kinoze.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rutangaza ko aya mahugurwa ahabwa Abahesha b’Inkiko mbere y’uko batangira neza mu mwuga, ari ingirakamaro kuko abafasha kwinjira mu mwuga basobanukiwe neza, bikabarinda kugwa mu makosa ashobora kwitirirwa akamenyero gacye.
Me MUNYANEZA Valérien Visi Prezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga wanatangije ku mugaragaro aya mahugurwa yasabye aba Bahesha b’Inkiko bashya guha agaciro ubunyamwuga bushingiye ku bunyangamugayo kuko uyu mwuga wo kurangiza Imanza n’izindi nyandiko mpesha usaba ubushishozi bwinshi dore ko ari nako kazi gapfundikira ubutabera.
Abahesha b’Inkiko bashya bari guhugurwa nabo batangaje ko bishimiye guhabwa ishusho y’Umuhesha w’Inkiko ubereye umwuga kandi ko ubunararibonye basangizwa n’intyoza zirambye muri uyu mwuga ngo buzabafasha kumenya uko bitwara mu bibazo bishobora kugaragara mu kazi kabo ka buri munsi.
Ku munsi wa mbere amasomo yahawe abahugurwa yibanze cyane ku itegeko ryo Kurangiza Imanza n’indi mirimo y’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, ndetse banahawe inshamake y’amateka y’umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko mu Rwanda n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko by’Umwihariko.
Ku munsi wa kabiri byitezwe ko Abahesha b’Inkiko bazahabwa ubumenyi bw’Ibanze ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu kurangiza Imanza no gukorana n’Abagenagaciro mu rugendo rwo kurangiza Imanza, by’umwihariko ikorwa rya Cyamunara.








Keep on working, great job!
http://unmpharm.com/# Unm Pharm
ed meds online canada: onlinecanadianpharmacy – canadian pharmacy near me
Unm Pharm: Unm Pharm – Unm Pharm
I quite like reading a post that can make people think. Also, many thanks for allowing me to comment!
http://unmpharm.com/# buy propecia mexico
Heya superb blog! Does running a blog like this require a lot of work? I have absolutely no knowledge of coding but I had been hoping to start my own blog soon. Anyhow, should you have any suggestions or tips for new blog owners please share. I understand this is off subject but I just had to ask. Cheers!
canadian family pharmacy: Nyu Pharm – canadapharmacyonline com