Urwego ruburanisha Kabuga Félicien rwahawe umucamanza mushya

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize Umugandekazi, Lydia N. Mugambe Ssali kuba umwe mu bacamanza b’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, runaburanisha Kabuga Félicien ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
IRMCT yatangaje ko Mugambe yahawe uwo mwanya nk’umusimbura wa mugenzi we bahuje igihugu, Elizabeth Ibanda-Nahamya witabye Imana muri Mutarama 2023. Uyu akazakora imyaka nyakwigendera yari asigaje mu biro.
Mugambe yakoze imyaka myinshi mu butabera bwa Uganda aho yabaye umucamanza mu nkiko zirimo urw’Ubujurire n’Urukiko Urukuru.
Mbere yaho yakoze mu myanya itandukanye ariko ifitanye isano ya hafi n’ubucamaza aho yabaye Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye no gushyira mu Bikorwa ibyo Amategeko ateganya mu Butabera bwa Uganda.
Yakoze kandi mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR mu Ishami rishinzwe gutanga Ubwunganizi n’Ubujyanama mu bijyanye n’Amategeko no mu biro by’Umushinjacyaha muri diviziyo ishinzwe ubujurire n’Ubujyanama mu by’Amategeko.
Inshuro zitandukanye uyu mubyeyi yahawe ibihembo binyuranye ku bw’uruhare atahwemye kugaragaza mu gutanga ubutabera bunoze mu guharanira uburenganzira bwa muntu no kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda ndetse n’izindi ebyiri z’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo n’iyo mu ya Lundi muri Suède.
Kuri ubu ari gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.
IRMCT ifite abacamanza 25 bakorera mu mashami yayo uko ari abiri arimo iriherereye i La Haye mu Buhorandi n’i Arusha muri Tanzania.
Ayo mashami yombi yahawe inshingano zo kuburanisha imanza zijyanye n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’iyakorewe Abayahudi mu cyahoze ari Yugoslavia.
IRMCT yashinzwe mu 2010 n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro mu Isi, ihabwa inshingano zo gushyira mu bikorwa inshingano z’Inkiko mpanabyaha zashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’icyahoze ari Yugoslavia (ICTY) zari zasoje manda.
Ibanda Nahamya witabye Imana muri Mutarama uyu mwaka yahawe inshingano zo kuba umwe mu bacamanza ba IRMCT mu 2018 aho yagize uruhare rukomeye mu rubanza rwa Ratko Mladić wagize uruhare mu iyicwa ry’abagabo n’abana b’abahungu bagera ku 8000 bari batuye mu Gace ka Srebrenica muri Bosnia na Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGIHE
generic cialis online pharmacy maxim peptide tadalafil citrate Tadalify
too much cialis: Tadalify – is there a generic equivalent for cialis
Men’s sexual health solutions online: Non-prescription ED tablets discreetly shipped – Non-prescription ED tablets discreetly shipped
viagra 100mg online uk: SildenaPeak – SildenaPeak
ED treatment without doctor visits: Non-prescription ED tablets discreetly shipped – Affordable sildenafil citrate tablets for men
SildenaPeak: best price viagra uk – SildenaPeak
Kamagra oral jelly USA availability Sildenafil oral jelly fast absorption effect Compare Kamagra with branded alternatives
SildenaPeak: where to buy viagra uk – 200mg sildenafil paypal
prednisone 5 mg tablet: canine prednisone 5mg no prescription – prednisone 20 mg pill
IverGrove ivermectin over the counter uk IverGrove
gapeworm ivermectin: ivermectin online – ivermectin 9mg
SteroidCare Pharmacy: SteroidCare Pharmacy – SteroidCare Pharmacy
IverGrove: ivermectin trial – IverGrove
FertiCare Online: how can i get generic clomid – FertiCare Online
IverGrove: buy stromectol online – IverGrove
SteroidCare Pharmacy: prednisone 50 mg tablet cost – over the counter prednisone cheap
ivermectin-pyrantel – generic to heartgard plus: buy stromectol online no prescription – IverGrove
can i get generic clomid pill: can i order cheap clomid no prescription – FertiCare Online
can i get cheap clomid tablets: FertiCare Online – buying generic clomid prices
FertiCare Online: FertiCare Online – FertiCare Online
ivermectin injectable for humans: sheep drench ivermectin for dogs – ivermectin cost in india
generic lasix: lasix 100 mg tablet – CardioMeds Express
SteroidCare Pharmacy cheapest prednisone no prescription prednisone 25mg from canada
TrustedMeds Direct: buy amoxicillin 500mg usa – TrustedMeds Direct
where can i buy cheap clomid no prescription: FertiCare Online – FertiCare Online
buying generic clomid without dr prescription FertiCare Online FertiCare Online