Andi Makuru

Rwanda: Minecofin yamuritse umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari 342 Frw

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndangijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021-2022, izaba ingana na miliyari 3.807 Frw yiyongereyeho miliyari 342,2 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iyakoreshejwe mu 2020-2021.

Ni ingengo y’imari izibanda ku bikorwa byo kuzahura ubukungu, bwamanutse ku kigero cya 3.5% mu mwaka ushize, ariko bukaba bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5.1% muri uyu mwaka, ndetse na 7% mu 2022 mu gihe byitezwe ko buzazamukaho 7.8% mu 2023 na 2024.

Miliyari 1.872,7 Frw angana na 49,2 % azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu bikorwa birimo kwishyura imishahara, kugura ibikoresho nkenerwa n’ibindi.

Azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 1.934,2 Frw angana na 50,8 % by’ingengo y’imari yose. Aha niho hari amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri aya mafaranga, 67% angana na miliyari 2.543,3 Frw akomoka mu mutungo w’imbere mu gihugu, ni ukuvuga mu misoro ahanini. Inkunga z’amahanga ni miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 651,5 Frw angana na 17%.

Uyu mwaka uzasiga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kigeze kuri 85%

Kimwe mu bikorwa bihanzwe amaso bizakorwa muri iyi ngengo y’imari, ni iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho byitezwe ko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari izasiga imirimo yo kucyubaka igeze kuri 85%.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizuzura gitwaye miliyari 1,3$, kikaba cyubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Qatar, gifite imigabane ingana na 60%.

Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri, aho icya kabiri kikirimo gukorerwa inyingo, imirimo ikaba igeze hejuru ya 80%.

Ibi kandi bikazajyana no kubaka imihanda ihuza Bugesera n’ibindi bice by’igihugu birimo Kigali, Intara y’Amajyepfo ndetse n’utundi turere tw’intara y’Amajyaruguru.

Muri rusange, imihanda ingana na kilometero zirenga 1.510 imaze kubakwa mu Rwanda hose, uyu mwaka ukazarangira ari 1.531, ivuye kuri kilometero 1.305 mu 2017.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuzaba yubatse imihanda ireshya na kilometero 1.745 mu 2024. Amatara yo ku mihanda na yo aziyongera, ave ku 1.445 yariho mu 2020 kugera kuri kilometero 1.810 mu 2024.

Ibikorwa by’ikingira rya Covid-19 bizakoreshwamo miliyari 42 Frw

Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukingira 30% mbere y’uko umwaka urangira ndetse na 60% by’abaturage mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Kugira ngo icyo gikorwa gishoboke, miliyari 42 Frw zizifashishwa mu bikorwa by’ikingira. Muri rusange, ingengo y’imari yo kugeza inkingo ku baturage ni miliyoni 124$.

Ku rundi ruhande, ibindi bikorwa by’ikingira bizatwara miliyari 77 Frw, ibikorwa by’ubutabazi bwihuse bigenerwe miliyari 3.2 Frw mu gihe miliyari 19.9 Frw zizakoreshwa mu kurwanya igwingira ry’abana.

Mu rwego rw’ubuzima kandi Leta izakomeza kubakwa no gusana ibitaro byo ku rwego rw’igihugu, iby’uturere, ibigo nderabuzima, kuzamura urwego rw’abaganga binyuze mu mahugurwa n’ibindi bitandukanye, birimo n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa ku ndwara ya Cancer ifata urwungano ngogozi (IRCAD).

Ubukerarugendo bwitaweho

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zahungabanye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ndetse rwatumye umusaruro w’urwego rwa serivisi ugabanuka ku kigero cya 6% mu mwaka ushize, ndetse uw’amahoteli na restaurant uramanuka ugera munsi ya 40%.

Leta y’u Rwanda yateganyije ko izakomeza gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo, rwatangaga imirimo ibihumbi 142 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gitera.

Mu by’ibanze bizitabwaho, harimo gahunda yo kwakira inama (MICE) yagenewe miliyari 12 Frw, mu gihe ubukerarugendo bushingiye ku muco bwagenewe miliyari 5 Frw, na ho ubushingiye ku kurengera ibidukikije bukazagenerwa miliyari 5.8 Frw.

Ibikorwa by’imibereho myiza ntibyibagiranye

Ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza, birimo nko gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura, byagenewe miliyari 22.8 Frw, ibyo gukwirakwiza amazi mu mijyi biharirwa miliyari 5.4 Frw.

Mu rwego rw’ubuhinzi, ibikorwa byo gutunganya igishanga cya Gabiro kizatwara miliyari 25 Frw, mu gihe ibikorwa by’ubushakashatsi mu buhinzi bizatwara miliyari 3.2 Frw.

Imibare igaragaza ko mu 2017, ifumbire mvaruganda yakoreshwaga ku buso bungana na hegitari 44.957, mu 2020 bugera kuri 65.004 . Ni mu gihe mu 2017 abahinzi bakoreshaga imbuto z’indobanure banganaga na 52%, mu 2020 bakiyongera bakagera kuri 87%.

Ikindi giteganyijwe mu rwego rw’ubuhinzi ni uguteza imbere ibikorwa byo kuhira mu bishanga no ku misozi, hamwe n’ibikorwa byo kuhira imyaka ku buso buto kugira ngo ibihingwa birusheho guhangana n’ibihe by’izuba.

Mu 2017, ubuso bwuhirwa bwari hegitari 48.508, mu 2020 buba 63.742 , mu gihe intumbero ari uko bugera kuri hegitari zirenga ibihumbi 77.

Biteganyijwe kandi ko hakoroshywa uburyo bwo kubona imari n’ubwishingizi mu rwego rw’ubuhinzi. Ubwishingizi bumaze gutangwa mu rwego rw’ubuhinzi bungana na miliyari 1.024 Frw.

Mu rwego rw’ibikorwa remezo, hazubakwa ibiraro bibiri byimukanwa, bizajya byifashishwa mu bihe bikomeye, bizagurwa miliyari 1.5 Frw.

Mu rwego rw’umutekano, Leta izashora miliyari 1.6 Frw mu kugura camera zishyirwa ku mihanda n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ibikorwa byo kwagura no gusana gereza bizakorwa muri gereza zirimo iya Magerageza ndetse sitasiyo za Polisi mu bice birimo Nyamagabe zizubakwa.

Leta kandi izashora mu bikorwa by’ikoranabuhanga, ahakirwa miliyari 3.6 Frw mu gihe miliyari 2.7 Frw azakoreshwa mu bikorwa byo kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet.

U Rwanda rurateganya kongera amafaranga rwashyize mu Kigega Nzahurabukungu, akagera kuri miliyari 350 Frw azifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere ubucuruzi, inganda ndetse no gufasha ibikorwa by’abikorera muri rusange.
01-pictures_8b52-cfea2.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 5

  1. Its such as you learn my mind! You seem to grasp so much approximately this, like you wrote the e-book in it or something.
    I think that you just could do with a few % to power
    the message house a bit, but instead of that, this is fantastic blog.

    A fantastic read. I will definitely be back.

  2. of course like your web-site however you have to check the spelling
    on quite a few of your posts. Several of them are rife with spelling problems
    and I to find it very bothersome to tell the reality
    on the other hand I will surely come back again.

  3. Outstanding post however , I was wondering if you
    could write a litte more on this topic? I’d be very grateful
    if you could elaborate a little bit more. Thanks!

  4. Appreciating the dedication you put into your website and in depth information you present.
    It’s good to come across a blog every once in a while that
    isn’t the same old rehashed information. Wonderful read! I’ve bookmarked your site and I’m including your RSS feeds to my Google account.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button